Ubupfura n’ubunyangamugayo nta shuri byigirwamo- Min Rosemary Mbabazi

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, ahamya ko amashuri atanga ubumenyi bukenerwa ariko ko umuntu akenera izindi ndangagaciro atayakuramo zituma avamo umuntu muzima.

Min Rosemary avuga ko Indangagaciro zituma umuntu avamo umuntu muzima umuntu azitozwa kandi akiri muto
Min Rosemary avuga ko Indangagaciro zituma umuntu avamo umuntu muzima umuntu azitozwa kandi akiri muto

Minisitiri Mbabazi yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yari mu ihuriro ry’urubyiruko rigamije kurukangurira indangagaciro z’ubuyobozi bugamije impinduka.

Muri iri huriro uru rubyiruko rukaba rwaraboneyeho kuganira no ku ijambo ry’Imana, ngo kuko ariyo shingiro y’ibyiza abantu bifuz kugeraho no kugeza ku gihugu.

Uyo muyobozi yagarutse kuri zimwe muri izo ndangagaciro zidashakirwa mu ishuri, ariko zigira uruhare runini kugira ngo umuntu abe muzima.

Yagize ati “Amashuri arigisha ariko ntabwo ahindura imyitwarire (caractère). Za ndangagaciro ziranga Umunyarwanda ni zo z’ingenzi, zirimo iz’ubunyangamugayo, iz’ubupfura, izo gukunda umurimo, kwitanga no kwitangira igihugu n’izindi, ni zo zigira umuntu uwo ari we”.

Akomeza avuga ko kwigisha urubyiruko izo ndangagaciro bisigaye bigoye kuko akenshi usanga abana birera bityo ntibabone urugero rwiza ku bantu bakuru.

Ati “Inzego zose zakagombye gufatanya mu gutoza urubyiruko indangagaciro ariko abakuze tukarubera urugero rwiza. Ntiwabwira urubyiruko ngo rugire ingeso nziza, rurwanye ruswa kandi rubona ko hari abakuru biyandarika ari na bo barya ya ruswa”.

Iri huriro ryari ryitabiriwe n'urubyiruko rusaga 400
Iri huriro ryari ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 400

François Ndayisaba, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ibiganiro nk’ibyo abikuramo ubumenyi butuma azaba umuyobozi mwiza.

Ati “Binyongereye indangagaciro z’umuyobozi mwiza bikazatuma mpindura bagenzi banjye mbaganisha ku byiza. Bituma umuntu atirebaho ngo ashyire imbere inyungu ze cyane ko itegeko ry’Imana rivuga ngo kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”.

Mugenzi we wari waturutse mu gihugu cya Tanzaniya yemeza ko kuganira nk’urubyiruko banavuga ijambo ry’Imana bituma habaho impinduka ziganisha aheza.

Ati “Mu biganiro nk’ibi abantu bava mu byo gutekereza gusa ahubwo bagahinduka mu mitima, cyane iyo bakurikiye inyigisho z’Umukiza wacu. Yesu we yigishaga urukundo kurusha ibitandukanya abantu, akigisha kubabarira aho kwishyurizaho ugukoreye ikosa”.

Ibyo ngo biri mu ndangagaciro zituma umuntu aba umuyobozi uzirikana abandi, atitaye ku bibatandukanya bityo bose bagahurira ku cyabateza imbere.

Iryo huriro ryabereye i Kigali, ryitabiriwe n’abantu basaga 400 barimo abanyamahanga 60 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka