U Rwanda rwungutse ikigo cy’ubushakashatsi mu bidukikije

Chinese Academy of Sciences yashyikirije Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste UNILAK impano y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibikoresho byo muri laboratwari
Ibikoresho byo muri laboratwari

Ibyo bikoresho biri muri Laboratwari eshatu, bikazifashishwa mu gukora ubushakashatsi mu mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije n’ubutaka.

Byashyikirijwe UNILAK hashingiwe ku bufatanye ifitanye na Chinese Academy of Sciences kuva mu 2012.

Dr Ngamije Jean umuyobozi wa UNILAK, avuga ko harimo ibijyanye n’amazi, ibijyanye n’ubutaka n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ku bijyanye n’amazi, Dr Ngamije yagize ati “bizadufasha gukemura byinshi. Twifuza ko mu bushakashatsi tuzatanga amazi meza kandi menshi, ahagije ku Banyarwanda.”

Akavuga ko bazafatanya na WASAC mu gukora ubushakashatsi hifashishijwe ibyo bikoresho.

Ibikoresho by’ubutaka byo yavuze ko abazashaka kubaka bakeneye ibipimo by’ubutaka bwabo, Laboratwari y’ubushakashatsi izajya ibafasha.

Izajya inakora kandi ibijyanye no gupima amasambu n’ibindi byose bijyanye n’ubutaka harimo no kurwanya Ibiza byibasira ubutaka, aho bakazagirana n’imikoranire ya hafi na MIDIMAR.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga biri muri Laboratwari ya 3, ngo bizajya bifasha mu gukora amakarita y’ubutaka n’ay’ikirere (Geospatial Infrastructures).

Professor Yaping ZHANG
Professor Yaping ZHANG

Professor Yaping ZHANG, umuyobozi wungirije wa Chinese Academy of Sciences ari nabo batanze ibikoresho, yavuze ko babikoze kubw’imibanire myiza Ubushinwa bufitanye n’u Rwanda ndetse na Kaminuza ya UNILAK.

Bakaba bifuzaga kurushaho kuzamura ibijyanye n’ubushakashatsi mu bijyanye n’ibidukikije, ubutaka n’umutungo kamere.

Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, yavuze ko inkunga y’Ubushinwa ije ishimangira umubano w’ibihugu byombi kandi izagirira akamaro u Rwanda n’akarere rurimo.

Ati “iyi laboratwari ni uko iri muri UNILAK ikaba iyakiriye ariko ubundi ihawe akarere u Rwanda ruherereyemo. Ikazafasha mu bushakashatsi mu bijyanye n’ibidukikije.”

Honorable Rwamukwaya anavuga ko Iyi nkunga ije yiyongera ku bindi Ubushinwa bukora mu Rwanda nko kuba harashyizweho “Conficius Institute” yigisha igishinwa mu Rwanda, n’ishuri rya Musanze Polytechnic ryubatswe ku nkunga y’Ubushinwa.

Inyubako irimo laboratwari
Inyubako irimo laboratwari

Muri UNILAK hamaze gutangwa buruse 11 ku banyeshuri n’abarimu bajya kwiga PHD na Masters mu Bushinwa.

UNILAK kandi ngo Abashinwa banayifashije gutangiza Masters mu bidukikije n’ibijyanye no guhangana n’ibiza, aho batanze abarimu 8 baje gufasha mu kwigisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UNILAK Komeza imihigo, uri Kaminuza nziza kandi ufitiye akamaro u Rwanda nabanyarwanda. mukomeze ubwo butwererane kandi muteze imbere ubushakashatsi kuko niyo nkingi yiterambere.

Manzi yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka