REB yahawe ibitabo bizigisha abanyeshuri urukundo

Umuryango Aegis Trust wamuritse ibitabo bibiri bikubiyemo inyigisho z’amahoro n’urukundo, uhita ubishyikiriza Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) ngo kizabigeze mu mashuri.

Umuyobozi wa REB ashyikirizwa ibyo bitabo
Umuyobozi wa REB ashyikirizwa ibyo bitabo

Igikorwa cyo guhererekanya ibyo bitabo cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kanama 2018, kibera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, avuga ko ibyo bitabo ari ingirakamaro kuko birimo inyigisho zifatwa nk’umusingi w’amahoro.

Yagize ati “Ibi bitabo bizadufasha kwigisha amateka y’u Rwanda, kwigisha umuco w’amahoro n’urukundo ndetse no gukumira ko Jenoside yazongera kubaho. Harimo urugero rwiza rwa Nelson Mandela, aho avuga ko niba harigishijwe urwango bigakunda, kuki kwigisha urukundo bitakunda”.

Arongera ati “Izo nyigisho ni umusingi w’amahoro n’imibanire myiza hagati y’abantu ubwabo bikazatuma ibyo bagezeho batazahindukira ngo babisenye. Ibi bitabo rero bije gufasha umwarimu gukomeza kwigisha neza ibyo kurwanya Jenoside cyane ko birimo n’ingero nyinshi zifatika”.

Kimwe muri ibyo bitabo byamuritswe binahabwa REB
Kimwe muri ibyo bitabo byamuritswe binahabwa REB

Yakomeje avuga ko hari umushinga wo gushyira ibyo bitabo ku mbuga nkoranyambaga ku buryo uwashaka wese kubisoma yabibona bityo inyigisho zikubiyemo zikagera kuri benshi.

Umuyobozi wa gahunda muri Aegis Trust, Anita Kayirangwa, avuga ko ibyo bitabo bifite umwihariko wo gufasha abarimu guhuza amasomo asanzwe n’inyigisho z’amahoro.

Ati “Ubundi byagoraga umwarimu gufata amasomo ajyanye n’amahoro n’indangagaciro akayahuza n’asanzwe nk’imibare n’andi. Ni yo mpamvu twahaye REB ibi bitabo birimo amasomo n’uburyo bwo kuyatanga hagamijwe korohereza abarimu kugeza izo nyigisho ku banyeshuri”.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

Yongeraho ko igikorwa bakoze ngo kiri muri gahunda basanganywe y’uburezi bugamije amahoro, mu rwego rwo guherekeza integanyanyisho nshya irimo gukurikizwa ubu mu mashuri.
Gatabazi Claver ushinzwe gahunda z’uburezi no gukumira Jenoside muri CNLG, ahamya ko izo nyigisho z’amahoro nizicengera abana zizagera no ku bakuze.

Ati “Izi nyigisho zigamije amahoro abarimu bazazigira izabo, bazigeze ku banyeshuri, nizimara kubacengera zizagera no ku babyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside na bo bahinduke. Ni ukuvuga ko abarimu bazakuramo amasomo yimbitse yo kubaka amahoro mu rubyiruko”.

Ubuyobozi bwa Aegis Trust buvuga ko bugiye gushaka ingufu ngo hacapwe ibindi bitabo byinshi ku buryo nibura kuri buri shuri byahagera, bikazunganirwa n’ibizaba biri ku mbuga nkoranyambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibitabo byigisha urukundo mu bantu ni byiza cyane.Gusa ntacyo bizatanga kuko n’ubundi hari igitabo kigisha urukundo kurusha ibindi bitabo byose,kubera ko cyandikishijwe n’Imana.Icyo gitabo kitwa Bible.Nubwo abantu batunze icyo gitabo babarirwa muli Billions/Milliards,abantu ntabwo bakitayeho nubwo bagitunze.Icyo gitabo kitubuza kurwana,kwicana,kwiba,kwangana,gusambana,...,nyamara abantu bakagikuba na zero kuko bakora ibyo kitubuza.Abantu bumvira imana nibo bake.Ariko ikibura ni ubushake.Aho kugira ubwo bushake,abantu bibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,amashuli,akazi,politike,...bakibagirwa ko abantu bumvira imana aribo bonyine bazaba muli paradizo yenda kuza.

Mazina yanditse ku itariki ya: 8-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka