Perezida Kagame yasobanuye uburyo ubuyobozi bubi budindiza uburezi

Perezida Paul Kagame, yifashishije ingero zifatika, yasobanuye ko ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwatoranyaga uwiga n’utiga.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama

Yavuze ko bitagize ingaruka ku burezi gusa ahubwo iterambere ry’igihugu naryo ryahadindiriye, kuko nta mitwe ihagije yo gutekerereza igihugu yari ihari.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guha abantu ubumenyi nk’igishoro kizamura ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Mu myaka 20 ishize mbere ya Jenoside kugira ngo umwana ajye mu mashuri yisumbuye na kaminuza byari nka mahirwe kuri bamwe kuko byari bishingiye kuri politike y’amoko.”

Yongeyeho ati “Muri icyo gihe cyose mu gihugu abanyeshuri barangije kaminuza ntibarengaga 2.000. Kuri ubu abanyeshuri bagera ku bihumbi 90 basoza kaminuza buri mwaka.”

Ni inama yahuriyemo impuguke zitandukanye ku isi
Ni inama yahuriyemo impuguke zitandukanye ku isi

Iyi nama iteraniye i Washington muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yateguwe na Banki y’Isi.

Intego yayo ni uko hashyirwaho ingamba ziga amahirwe abantu bose kugira ngo batange umusaruro wubaka igihugu.

Aha niho Perezida yahereye atanga ingero z’uko guhindura ireme ry’uburezi no guha amahirwe abantui bose ari byo byagejeje igihugu ku iterambere mu bukungu no mu buzima.

Ati “U Rwanda ruracyafite urugendo rurerure rwo kugera ku bukungu twifuza. Ariko kuko twamenyereye ubuzima buruhije naho twizeye ko tuzahagera.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashima cyane nyakubahwa perezida Paul kagame kuko twiga tukaminuza

NIYIRAGIRA Alphonse yanditse ku itariki ya: 14-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka