Nyagatare: Umubyeyi ubuza umwana kwiga azajya acibwa 5000RWf

Ababyeyi bo muri Nyagatare babuza abana kujya ku ishuri bagiye guhagurukirwa ku buryo uzafatwa azajya acibwa amande kandi asubize umwana ku ishuri.

Abana bata ishuri bakajya gucuruza amandazi
Abana bata ishuri bakajya gucuruza amandazi

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ibyo mu gihe ku munsi w’isoko muri ako karere usanga hari abana benshi mu isoko bari gucuruza ibintu bitandukanye birimo amandazi.

Ubwo umunyamakuru yajyaga mu isoko rya Rwimiyaga rirema buri wa mbere, yahasanze abana bamubwira ko batagiye kwiga kuko bari gushaka amafaranga yo gutunga umuryango.

Umwe muri abo bana ufite imyaka 12 y’amavuko, wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, wacuruzaga amandazi avuga ko ababyeyi be ari bo bamubujije kwiga, bamuha amafaranga ngo ajye gucuruza.

Agira ati “Papa yampaye amafaranga 2000 ngo ncuruze amandazi. Avuyemo ndayamushyira akayahahisha,we aba yagiye guhinga icyate. Urumva ko mbikora kugira ngo habonekemo ayo guhaha ibiryo.”

Mugenzi we bari kumwe, ufite imyaka 11 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, avuga ko acuruza amandazi kugira ngo abone amafaranga yo kugura amakaye.

Ababyeyi batandukanye bo mu Karere ka Nyagatare bahamya ko abana batandukanye bata ishuri bakigira gushaka amafaranga.

Bamwe bagaragaza ko ababyeyi babo ari bo bababuza ariko ngo hari n’abana bararurwa n’amafaranga ntibakozwe ibyo kwiga.

Aba bo bacuruza amazi
Aba bo bacuruza amazi

Ntawumenya Claudine, umubyeyi ufite abana bane,avuga ko ubuyobozi bwari bukwiye gufata ingamba kuko abana bata ishuri bateye inkeke.

Asanga abana batangiye gucuruza ari bato bishobora kubatera izindi ngeso mbi nko kujya kwibera mu muhanda n’ubundi burara.

Musabyemariya Domitille,Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ibihano.

Agira ati “Ibihano birahari uzajya abuza umwana kwiga azajya acibwa amande y’amafaranga 5000 kandi ategekwe gusubiza umwana mu ishuri. Gushora abana mu masoko ntibyemewe kandi tugiye gutangira guhana.”

Abashinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko muri Nzeli 2017, habarurwaga abana 131805 biga mu mashuri abanza. Ariko ngo abitabiraga kwiga ni 122117 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka