Ntibikwiye guharira abarimu uburere bw’abana - Padiri Janvier Nduwayezu

Padiri Nduwayezu Janvier uyobora Ibiro by’Inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda bishinzwe uburezi (SNEC), avuga ko umubyeyi ari ndasimburwa mu burere bw’umwana.

Padiri Nduwayezu Janvier uyobora Ibiro by'Inama y'abepisikopi gatolika mu Rwanda
Padiri Nduwayezu Janvier uyobora Ibiro by’Inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda

Abivuga akurikije ko hari ababyeyi benshi badohotse ku nshingano zabo zo kurera abana, aho bumva ko iyo babohereje mu mashuri biba bihagije ntibongere gukurikirana.

Iki ngo ni kimwe mu bibazo bikomereye uburezi muri rusange by’umwihariko uburezi bwa Kiliziya Gatolika, bizigwaho mu nama ku burezi gatolika, izabera i Kigali kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Ukwakira 2016.

Padiri Nduwayezu avuga ko uburezi bw’ibanze ari ubw’ababyeyi, ubwo mu mashuri buza bwunganira.

Yagize ati “Umubyeyi wibwira ko hari undi wamurerera umwana kurusha we ubwe aribeshya.

ababyeyi ni bo baha umwana icyerekezo n’imbaraga z’umutima bituma abasha guhangara ibibazo ahura na byo”.

Avuga ko muri iki gihe hari abana benshi bagaragaza imyitwarire idakwiye bitewe n’ubuzima babamo mu miryango yabo.

Ati “kutaganiriza abana ndetse n’ amakimbirane y’ababyeyi akunze kubyara ubutane mu miryango, bigira ingaruka mbi ku burere bw’abana”.

Umulisa Annonciata ufite umwana wiga mu iseminari, avuga ko haba uburere bwiza ariko ababyeyi ngo ntibakwiye guterera iyo.

Ati “Muri iki gihe abantu bahugiye cyane mu gushaka ubuzima. Ababyeyi bamwe bakora akazi bakakavanga n’amashuri y’umugoroba ntibagire umwanya wo kuganiriza abana”.

Ikindi Umulisa yatangaje ni uko hari ababyeyi batakaza umwanya mwinshi ku mbuga nkoranyambaga nka whatsapp na facebook bageze mu rugo, ntibamenye uko abana biriwe, bityo bikabadindiza mu burere no myigire.

Iyi nama ngarukamwaka kandi ngo izitabirwa na Minisiteri y’Uburezi n’iy’Umuco na Siporo, ikaziga ku bibazo bitandukanye biri mu burezi gatolika n’uburyo byakemuka, hagamijwe kugarura umwimerere wabwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka