Ngororero: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bizagaragaramo umwanda bazirukanwa

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri Ngororero barakangurirwa kugira isuku mu bigo byabo kuko aho bizagaragara ko hari umwanda umuyobozi w’icyo kigo azirukanwa.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri baburiwe ko umwanda ushobora kubirukanisha
Abayobozi b’ibigo by’amashuri baburiwe ko umwanda ushobora kubirukanisha

Abo bayobozi babibwiwe mu nama itegura itangira ry’umwaka w’amashuri yabaye tariki ya 17 Mutarama 2017.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ufite uburezi mu nshingano ze, Kuradusenge Janvier yihanangirije abo bayobozi b’ibigo ababwira ko nta kibazo cy’umwanda na kimwe bashaka kumva mu bigo by’amashuri cyane cyane muri izi ntangiro z’umwaka.

Agira ati "Ndabamenyesha ko ahazagaragara umwanda ubwo abanyeshuri bazaba baje bizakora ku bayobozi b’ayo mashuli, ku buryo bashobora no kwirukanwa bagasimbuzwa abashoboye gukora".

Akomeza avuga ko ibi ari ukwibutsa abayobozi b’amashuli kuko bari barabibwiwe mu itorero baherutsemo.

Ati "Kwari ukubibutsa ariko no kubabwira ko nta mikino irimo kugira ngo babihe agaciro kabyo".

Mubyo amashuli asabwa gukora byihuse harimo gusenya ubwiherero bushaje no kubaka ubundi, gusukura ibikoni, gusiga amarangi ku nkuta no gutera imiti yica udukoko mu mazu abanyeshuri bararamo.

Kuba iyi mirimo ije hasigaye iminsi mike ngo abanyeshuri bagere ku bigo byabo, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli basanga ntacyo bibahungabanyaho.

Tegereza Justin, umuyobozi wa College ADEC Ruhanga avuga ko n’ubundi gusana inyubako z’amashuli bisanzwe mu nshingano zabo.

Ati "Haramutse hari ufite inyubako ikeneye gusanwa byihutirwa akaba atarabikoze yaba yararangaye kuko duhabwa ingengo y’imari yo gukora bene iyo mirimo yoroheje. Twiteguye rero gukora ibyo dusabwa kuko turi intore".

Mugenzi we Butera J Claude uyobora TTC Muramba avuga ko hari imbogamizi zigihari, nko kutagira amazi ku bigo bimwe na bimwe ndetse ahandi ibigo bikaba bigorwa no kubona ibibanza byakubakamo ubwiherero.

Mu karere ka Ngororero hari amashuli abanza 99, ayisumbuye 34, naho acumbikira abanyeshuri ni 14.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

These websites will have a downloadable link readily available for you to install the software.
This leads to numerous cancellations of enrichment services
hence would of better rehabilitate inmates and reduce the overcrowding situation within the San Quentin State Prison and all other 92 facilities managed by the California Department of Corrections and Rehabilitation (CDCR).
These three protocols are the most commonly offered at VPN services.

Ngan yanditse ku itariki ya: 19-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka