Ngoma: Ubucucike mu mashuri buracyari ikibazo

Urwego rushinzwe uburezi mu Karere ka Ngoma rutangaza ko muri ako karere hakigaragaramo ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri bigatuma badakurikira neza amasomo.

Ibyumba by'amashuri bishya batashye bizagabanya ubucucike bw'abanyeshuri mu ishuri
Ibyumba by’amashuri bishya batashye bizagabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu ishuri

Ubu buyobozi buvuga ko usanga hari amashuri yigamo abanyeshuri bagera kuri 45 kandi ubusanzwe ishuri ritagomba kurenza abanyeshuri 25.

Gusa ariko ngo hari gahunda yo gukomea kubaka ibyumba by’amashuri bishya mu rwego rwo guca burundu ubwo bucucike.

Niyo mpamvu tariki ya 23 Mutarama 2017, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatashye ibyumba bishya 12, bizagabanya ubwo bucucike.

Mukeragabiro Pierre Damien, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza ya Fukwe hamwe mu hubatswe ibyumba by’amashuri bibiri, avuga ko ibi byumba by’amashuri bije ari igisubizo.

Ahamya ko kuri icyo kigo ubucucike bwari bwaratewe nuko hari amashuri yari ahari yubakikishe ibyondo, yasenywe n’umuyaga mu mwaka wa 2015.

Agira ati “Ubucucike buragabanuka kuko ibi byumba by’amashuri bibiri bigiye kuziba icyuho cyari cyaratejwe n’amashuri aherutse gutwarwa n’umuyaga agatuma abahigiraga bigana n’abandi bigateza ubucucike.”

Ibyumba by'amashuri bishya byubatswe mu karere byitezweho kugabanya ikibazo cy'ubucucike mu mashuri
Ibyumba by’amashuri bishya byubatswe mu karere byitezweho kugabanya ikibazo cy’ubucucike mu mashuri

Nshimiyimana Vénutse, wiga mu mwaka wa gatanu muri icyo kigo, avuga ko kwiga babyigana byari bibabangamiye, ntibakurikire amasomo neza. Kuba babonye ibyumba bibiri bishya bigiye gutuma biga bisanzuye.

Kirenga Providence, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ahamagarira ababyeyi kwirinda icyatuma abana bata ishuri kuko amashuri ari amahirwe bahawe na leta.

Agira ati “Nta mwana ukwiye kuva mu ishuri, ababyeyi dufatanye. Burya umubyeyi ureka umwana akava mu ishuri, afatwa nk’umunyacyaha. Aya mahirwe yo kubona aho kwigira heza tuyabyaze umusaruroro, abana bacu bose bige.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka