Mu Rwanda hagiye kuboneka abana bandika ibitabo ku rwego rw’isi
Ikigo nyarwanda cyitwa Arise Education, mu Rwanda kiratangaza ko mu minsi mike u Rwanda ruraba rufite abana bandika ibitabo ku rwego rw’isi kandi babihemberwa.
Umuyobozi wa Arise Education Mutesi Gasana avuga ko bahereye ku bana bagiye batoranywa mu Turere dutandukanye, bakandika inkuru zashyizwe mu bitabo byifashishwa mu kwigisha abana gusoma no kwandika.
Avuga ko bityo izo nkuru zarakozwemo udutabo tuzashyirwaho ikimenyetso cy’ibitabo byemewe ku isi kandi bikitirirwa abo bana.
Ubwo hatangizwaga gahunda yo gushishikariza abantu gusoma no kwandika i Karongi mu Ntara y’ i Burengerazuba abana bagaragaje inkuru banditse ziri mu bitabo byashyizwe ku isoko, aho agatabo kamwe nibura kagura amafaranga 500frw.
Izi nkuru zashyizwe mu bitabo zimaze gukosorwa n’Ikigo Arise Education gicuruza ibitabo mu Rwanda, ku nkunga y’umushinga mureke dusome wa Save the Children, ubu bikaba biri gutangwa hirya no hino muri gahunda yiswe gira igitabo aho uri.
Mutesi avuga ko abana banditse inkuru zasohotsemu bitabo, ari abahanzi kandi ibyo banditse bitazabapfira ubusa kuko bazajya babihemberwa.
Agira ati “Icya mbere impano zabo turi kubafasha kuzizamura, kandi tuzagirana amasezerano ibitabo byabo bibandikweho nk’abanditsi,kandi bizahabwa ikimenyetso cy’ibitabo byemewe ku rwego rw’Isi”.
“Ubusanzwe guhemba uwanditse inkuru mu gitabo afata 15% by’agaciro kacyo, tuzareba niba twakongera cyangwa twagabanya, ariko ntibizaca munsi ya 10%”.
Mu nkuru abana bandika harimo izibanda ku bumwe n’ubwiyunge, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa n’ingeso mbi z’ubujura n’ubwomanzi, n’izindi zaturutse mu mpano z’abo bana.
Atangiza gahunda yo gushishikariza abantu gusoma no kwandika, Guverineri ‘Intara y’i Burengerazuba Munyantwali Alphonse yavuze ko impano nk’iz’abo bana zitazapfukiranwa kuko hari n’abandi bana bafite ubuhanga bushobora gufasha umuryango nyarwanda haba gukomeza kwandika no gukwirakwiza ibitabo bimaze kwandikwa.
Agira ati, “Ikigiye gukurikiraho ni ukureba uburyo uturere twinjiza mu ngengo z’imari zatwo uburyo twageza ibi bitabo mu bana mu mashuri, kuko ibyanditsemo ari bwo buzima babamo, ni byiza ko dufasha n’aba bana gukomeza kwandika, ndetse n’aandi bakabishshikarizwa”.
Umuyobozi w’Intara y’i Burengerazuba Munyatwari Alphonse ashimangira ko uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge kuri abo bana bizakurikiranwa kkau buryo bitacuruzwa ku nyungu z’abacuruzi gusa.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Isimbi TV iherutse kutugezaho umwana w’umukobwa (NIBAMWE Sabrine)ukiri muto umajije kwandika ibitabo byinshi w’umunyarwanda narabibonye mbona nibyiza .uwomwana meamwegera peee afite impano .
Nibamwe Sabrine yarantangaje cyane nange. Aho ngeze aha sinari nakabona umwana ufite ubwenge bungana kuriya. u Rwanda dufite abanyabwenge pee. Dukomeze kubashyigikira. Uwo mwana muzamusure, nge naramwishimiye cyane. Azageza u Rwanda kure.
Nibamwe Sabrine yarantangaje cyane nange. Aho ngeze aha sinari nakabona umwana ufite ubwenge bungana kuriya. u Rwanda dufite abanyabwenge pee. Dukomeze kubashyigikira. Uwo mwana muzamusure, nge naramwishimiye cyane. Azageza u Rwanda kure.
Abobana nibakomeze izompano kuko zifitiye isi akamaro kanini kandi natwe abanyarwandaturimo