Mount Kenya izafasha Imbuto Foundation kurihira amashuri abana 100 batishoboye

Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na Kaminuza ya Mount Kenya University, yo kurihira abana 100 batishoboye bafashwa n’uyu muryango, amashuri yisumbuye.

Umuhango wo gusinya aya masezerano y'ubufatanye hagati ya kaminuza ya Mount Kenya na Imbuto Foundation yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 5 Werurwe 2018
Umuhango wo gusinya aya masezerano y’ubufatanye hagati ya kaminuza ya Mount Kenya na Imbuto Foundation yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 5 Werurwe 2018

Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 127,5Frw, azatangwa mu byiciro bitanu aho hazajya hatangwa agera kuri miliyoni 25,5Frw buri mwaka.

Azatangwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Imbuto Foundation yo gufasha abana b’abahanga ariko baturuka mu miryango itishoboye.

Buri mwaka kandi Mount Kenya yiyemeje kuzajya iha buruse abanyeshuri batanu b’abakobwa batsinze neza, ikazabikora mu gihe cy’imyaka itanu. Batatu bazajya bigira mu ishami ryayo rya Kigali, abandi babiri bajye gukomereza amashuri ku cyicaro gikuru cya Nairobi.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni hamwe n’Umuyobozi wa Mount Kenya University Prof Simon Gicharu.

Umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze Kaminuza ya Mount Kenya n'Umuyobozi wa Imbuto Foundation nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze Kaminuza ya Mount Kenya n’Umuyobozi wa Imbuto Foundation nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

“Edified Generation” ni gahunda ya Imbuto Foundation yatangiye mu 2003 igamije gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye ariko baba baratsinze amasomo yabo bakabura uko bakomeza kwiga amashuri.

Imbuto igenera buri munyeshuri mu bo ifasha inkunga y’ibihumbi 255Frw yo kwishyura amafaranga y’ishuri, ubuvuzi n’ibikoresho by’ishuri.

Mu gihe cy’ibiruhuko kandi Imbuto Foundation ihuriza aba bana mu mahugurwa, ikabahugura k’uko bakwiteza imbere mu rwego rwo kubategura kuzavamo abantu b’ingirakamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka