Minisitiri Musafiri Papias aranenga ubushakashatsi buhera mu bubiko

Minisitiri w’uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias yanenze ubushakashatsi bukorwa n’amashuli makuru na kaminuza bugahera mu bubiko butageze ku baturage bwakorewe.

Minisitiri w'uburezi Dr Musafiri avuga ko ubushakashatsi budakwiye guhera mu bubiko
Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri avuga ko ubushakashatsi budakwiye guhera mu bubiko

Yabitangarije mu birori by’umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi u Rwanda rwizihirije mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES- RUHENGERI kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016.

Minisitiri Musafiri yavuze ko ubushakashatsi burimo ubukorerwa muri laboratwari, ari ko hari n’ubundi buba bugomba kugezwa ku baturage bakabubyaza umusaruro.

Yagize ati “Hari ubushakashatsi bukorerwa muri za Laboratwari ni ngombwa kuko buba ari ubw’ibanze ariko ubugira akamaro n’ubwo umuntu agenda agakorera mu murima w’abaturage”.

Yakomeje avuga ko iyo umuturage yerekerewe urugero n’uko ikirayi gihingwa ndetse n’ifumbire igikoreshwaho uko igomba kuba ingana, ubwo bushakashatsi bugirira umuturage akamaro kuruta ubwaheze aho bwakorewe bugafungiranwa mu bubiko.

Ati “Icyo nicyo dukangurira abakora ubushakashatsi; kurushaho kugabanya icyuho kiri hagati yabo n’abaturage bakaberekera ibintu mu buryo bw’ibikorwa”.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi witabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye
Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi witabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye

Ishuli rikuru rya INES - Ruhengeri ryizihirijwemo umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi, ryashimiwe intambwe rimaze gutera mu guhuza ibiva mu bushakashatsi n’abaturage binyuze mu masomo ya siyansi ahigishirizwa.

Kuba amasomo ya siyansi atigishwa henshi mu mashuri makuru na kaminuza nabyo byagaragaye nk’ikibazo cyasobanuwe na Padiri Dr Hagenimana Fabien uyobora iri ishuri.

Ati “Imyigishirize y’amasomo ya siyansi irahenda, abarimu nabo baba ari bake cyane kandi bihagazeho.
Rero uramutse ushinze ishuli ugamije inyungu zawe bwite ntiwakwigisha ibirebana n’amasomo y’ubumenyi”.

Bimwe mu binyobwa byamuritswe byakozwe n'abanyeshuri bo muri siyanse
Bimwe mu binyobwa byamuritswe byakozwe n’abanyeshuri bo muri siyanse

U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi ku nsanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge amahuriro y’ubumenyi n’ingoro ndangamurage z’ubumenyi, twimakaza amahoro n’iterambere rirambye”.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi washyizweho n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubushakashatsi n’umuco (UNESCO) kuva mu mwaka wa 2001.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki 10 Ugushyingo buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka