MINEDUC ifatanyije na WDA bavuguruye imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nzeli 2017, Minisiteri y’uburezi yatangije ku mugaragaro ibizamini ngiro (Pratique) mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta n’ay’ayigenga.

Abanyeshuri biga imyuga n'ubumenyingiro batangiye gukora ibizami bisioza amashuri yisumbuye
Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro batangiye gukora ibizami bisioza amashuri yisumbuye

Ni igikorwa cyatangirijwe mu ishuri ry’imyuga rya Saint Joseph, riherereye i Nyamirambo, mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge.

Cyatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya afatanije n’umuyobozi mukuru wa WDA, Gasana Jérôme.

Ibizami byatangijwe na Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc, na Gasana Jérôme uyobora WDA
Ibizami byatangijwe na Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc, na Gasana Jérôme uyobora WDA

Muri uwo muhango Rwamukwaya yakanguriye abanyeshuri basoza icyiciro rusange kuzitabira kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bakayiga bayakunze, ngo kuko atanga amahirwe menshi ku isoko ry’umurimo.

Agashya muri ayo masomo ngo ni uko, guhera umwaka utaha umwana azajya yiga ikintu kimwe(Umwuga umwe), akakimenya neza, akazajya anahabwa impamyabumenyi nyuma ya buri mwaka arangije.

Ibyo ngo bizatuma Umunyeshuri urangije kwiga ikintu kimwe, ashobora guhindura akiga ikindi, kandi na cyo akakinononsora akazajya ku isoko ry’umurimo ashoboye.

Umwe mu barimu bari bayoboye ikizami atanga amabwiriza yacyo
Umwe mu barimu bari bayoboye ikizami atanga amabwiriza yacyo
Barereka Olivier Rwamukwaya ibyo bari gukora mu Kizamini cya Leta
Barereka Olivier Rwamukwaya ibyo bari gukora mu Kizamini cya Leta
Bagaragazaga akanyamuneza mu Kizami bigaragaza ko ibyo bize babyumva kandi babikunze
Bagaragazaga akanyamuneza mu Kizami bigaragaza ko ibyo bize babyumva kandi babikunze
Basobanuraga ibijyanye n'ibyo bakoze mu mishinga yabo isoza amashuri yisumbuye
Basobanuraga ibijyanye n’ibyo bakoze mu mishinga yabo isoza amashuri yisumbuye
Uyu munyeshuri yatangaje abantu agaragaza ko ibyo yakoze yabyitondeye kandi abyumva
Uyu munyeshuri yatangaje abantu agaragaza ko ibyo yakoze yabyitondeye kandi abyumva
Ubwo ibizami byakorwaga abandi bihuguraga mu gusiga amarange
Ubwo ibizami byakorwaga abandi bihuguraga mu gusiga amarange
Bagaragaje ko n'uyu mwuga wo gusiga amarange nawo bamaze kuwusobanukirwa
Bagaragaje ko n’uyu mwuga wo gusiga amarange nawo bamaze kuwusobanukirwa
MINEDUC ifatanyije na WDA bavuguruye imyigishirize y'imyuga n'ubumenyingiro hagamijwe kurushaho kuzamura ireme ry'uburezi
MINEDUC ifatanyije na WDA bavuguruye imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro hagamijwe kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi

Photo: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka