Miliyari 2.5 zigiye gushyirwa mu bikorwa byo kwita ku mwana

Umuryango wita ku bana, Save The Children, watangije gahunda izatwara Miliyari 2.5Frw, yo kongera imbaraga mu bikorerwa umwana hagamijwe gukomeza kubahiriza uburenganzira bwe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017, kikaba cyitabiriwe n’inzego zitandukanye za Leta ndetse n’abaterankunga banyuranye mu bikorwa byo kwita ku mwana.

Abahagarariye imiryango itandukanye yita ku burenganzira bw'umwana bari muri uyu muhango
Abahagarariye imiryango itandukanye yita ku burenganzira bw’umwana bari muri uyu muhango

Iyi gahunda icyo igamije ni ukongerera ubushobozi inzego zitandukanye zikora ku bijyanye no kurengera umwana, nk’uko Mahirwe Denyse ushinzwe uburenganzira bw’abana no kubarengera muri Save The Childen yabivuze.

Yagize ati “Ikigamijwe ni ukongerera ubushobozi inzego zitandukanye zita ku burenganzira bw’umwana, ahakenewe inkunga yihutirwa ikaba yatangwa.

Hari no gufasha mu ivugurura ry’amategeko arebana n’uburenganzira bw’abana, ahari ibitameze neza tugafatanya na Leta mu kubigorora”.

Ikindi ngo ni ugufatanya na Komisiyo y’uburenganzira bw’umwana (NCC) n’iy’uburenganzira bwa muntu (NCHR) n’indi miryango, kugira ngo abana bashishikarizwe gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa.

Philippe Adapoe, Umuyobozi mukuru wa Save The Children mu Rwanda, avuga ko icyo bashaka ari uko umwana agaragara mu bikorwa byose by’igihugu.

Ati “Turashaka ko abana bagaragara buri gihe mu igenamigambi no mu yindi mishinga ya Leta kuko twiteguye gufatanya nayo muri iyi gahunda.

Ibi bizatuma abana bakomeza guhabwa urubuga rwo kuvuga ibyifuzo byabo, bityo bigahabwa agaciro mu ifatawa ry’ibyemezo”.

Yongeraho ko ibyo Leta y’u Rwanda ikora mu rwego rwo kurengera abana bishimwa, ari yo mpamvu ngo bazakomeza gukorana nayo.

Philipe Adapoe uyobora Save the Children mu Rwanda avuga ko bazakomeza gufatanya na Leta muri gahinda nziza ifite zo kwita ku bana
Philipe Adapoe uyobora Save the Children mu Rwanda avuga ko bazakomeza gufatanya na Leta muri gahinda nziza ifite zo kwita ku bana

Fécien Usengumukiza, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), avuga ko iyi gahunda ije kunganira Leta mu bikorerwa umwana.

Yagize ati “Nka Guverinoma y’u Rwanda, turashima iyi gahunda ya Save The Children, kuko izadufasha kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba nshya z’ikinyagihumbi ndetse na gahunda nshya yo gutegura icyerekezo 2050 igihugu cyihaye.

Tubona rero bizatanga umusaruro muri gahunda zose cyane cyane izo kwita ku mwana”.

Felicien Usengimana wa RGB avuga ko iyi gahunda izafasha leta mu gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye
Felicien Usengimana wa RGB avuga ko iyi gahunda izafasha leta mu gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye

Save The Children ivuga ko iyi ari gahunda y’imyaka itanu (2017-2021), ikazakorera mu gihugu cyose ariko by’umwihariko mu turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe na Nyarugenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza cyane kuba abana burwanda batecyerezwaho ibi bizatuma nabo bibona muri gahunda za leta

xxx yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka