MasterCard yafashije Carnegie Mellon kuzarihira abatishoboye ikoranabuhanga

Umuryango MasterCard Foundation, wahaye Kaminuza ya Carnegie Mellon-Rwanda, inkunga ya miliyari 7,8Frw, azafasha abanyeshuri batishoboye kwiga ikoranabuhanga.

Mu musango wo guhererekanya inkunga.
Mu musango wo guhererekanya inkunga.

Iyi nkunga izafasha abiga muri Carnegie Mellon mu Rwanda bagera kuri 125, bava mu bihugu bya Afurika bitandukanye barimo 50 b’Abanyarwanda, mu gihe kingana n’imyaka irindwi guhera muri Nzeri 2016.

Ntabwo byari byoroheye abatagira amikoro ariko b’abahanga kwiga Kaminuza ya Carnegie Mellon, imwe mu zikomeye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika no ku isi, mu bijyanye no kwigisha ikoranabuhanga.

Ministiri w’Uburezi, Dr Malimba Musafiri Papias yavuze ko inkunga ya MasterCard izafasha Carnegie Mellon, nka kimwe mu bigo bitanu by’icyitegererezo mu Rwanda bigize umushinga wa Connect Africa, wemejwe mu nama mpuzamahanga yabereye mu Rwanda muri 2007.

Yagize ati “Nshimira cyane MasterCard Foundation kubera inkunga ya miliyoni 83 z’amadolari ya Amerika bemereye u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu, zikaba zigenewe kuzamura uburezi, ubukungu no gufasha urubyiruko kwiteza imbere.”

Jendayi Frezer umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya MasterCard Foundation, yavuze ko inkunga itanzwe kuri Carnegie Mellon igamije guhindura u Rwanda ihuriro ry’ikoranabuhanga mu karere ruherereyemo no gufasha Afurika muri rusange guhindurwa n’abaturage bayo.

Umuyobozi wa Carnegie Mellon, Subra Suresh yavuze ko ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga u Rwanda rumaze gushyiraho bitanga icyizere, yiizeza ko igisigaye barimo gukora ari ukwigisha Abanyarwanda kuribyaza umusaruro.

Minisitiri Malimba yasabye ii kaminuza kwibanda ku gushakisha uburyo bwose bwatuma ikoranabuhanga rikoreshwa cyane cyane mu buhinzi, hakaboneka n’imirimo myinshi idashingiye kuri bwo.

Umugabane wa Afurika ugaragazwa nk’uwasigaye inyuma mu iterambere ry’inganda n’ikoranabuhanga, ku buryo ahandi ngo bageze ku rwego rwa kane rw’impinduramatwara, mu gihe Afurika yo hepfo y’ubutayu bwa Sahara, imirimo myinshi igikorwa mu buryo bwa gakondo budatanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka