Leta yatangiye gusimbuza ibyumba by’amashuri byubatswe n’Abakoloni

Ibyumba by’amashuri byubatswe mu gihe cy’ubakoloni byatangiye gusimbuzwa ibindi bijyanye n’igihe u Rwanda rugezemo, ibikorwa byo kubyubaka bikazakorwa mu muganda w’abaturage.

Bimwe mu byumba cy'amashuri byo muri Nyabihu, aho umuganda watangiriye ku rwego rw'igihugu
Bimwe mu byumba cy’amashuri byo muri Nyabihu, aho umuganda watangiriye ku rwego rw’igihugu

Ibyo bikorwa byatangiye mu cyumweru kitiriwe “Kubaka amashuri”, cyatangiye kuva Tariki 16 kikazasozwa ku tariki ya 30 Ukuboza 2017.

Minisiteri y’Uburezi ni yo yatangije iyo gahunda izamara amezi atatu. Biteganijwe ko hazubakwa amashuri 922 n’ubwiherero 1.344 binyuze mu bikorwa by’Umuganda rusange.

Bamwe bagize amahirwe yo gukandagira mu ishuri mu gihe cy’Abakoloni, baboneyeho bavuga ko imiterere y’amashuri y’icyo gihe yatumaga biga bibagoye.

Ibyumba by'amashuri biherutse gutahwa ku Kigo cya Mara mu Murenge wa Mubuga, ni urugero rw'ibyumba bizubakwa
Ibyumba by’amashuri biherutse gutahwa ku Kigo cya Mara mu Murenge wa Mubuga, ni urugero rw’ibyumba bizubakwa

Languida Nikuze ufite imyaka 61, yatangiye amashuri abanza mu 1930 ku Rwunge rw’Amashuri rwa Buhimba mu Karere ka Huye. Kuva yiga mu mwaka wa mbere, avuga ko ishusho imugarukamo cyane ari uburyo bigaga bicaye ku misambi.

Avuga ko yibuka kandi uko icyo kigo cyari cyubakishije amatafari ya rukarakara, gisakaje amabati.

Agira ati “Nta gatebe na kamwe kahabaga. Buri munyeshuri yasabwaga kwibohera umusambi akajya awurambura hasi akicaraho. Wabaga ugomba gufatira ikaye ku bibero ukandika!”

Nyuma nibwo baje gutangira kwicara ku matafari ya rukarakara,bisabwe na bamwe mu barimu bifuje ko bidakwiye ko umwana yiga yicaye hasi.

Uwo mukecuru avuga ko mu myaka ya 1960 ari bwo icyo kigo cyashoboye kwaguka. Icyo gihe hubatswe ibindi byumba by’amashuri birenga 10 bagatangira no kubishyiramo intebe.

Kuri ubu, icyo kigo cyabeye inzira y’abanyabwenge benshi barimo n’Abaminisitiri. Ariko kimwe na bimwe mu bindi bigo by’amashuri mu Rwanda, ntikikiri ku rwego rw’amashuri u Rwanda rwifuza.

Iri shuri ryubatswe mu 1928 kandi rirakigirwamo, ariko na ryo rizasimbuzwa
Iri shuri ryubatswe mu 1928 kandi rirakigirwamo, ariko na ryo rizasimbuzwa

Ubukangurambaga bugamije gusimbuza ibyumba by’amashuri bishaje hirya no hino mu gihugu, bwatangiriye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Buhimba.

MINEDUC yabitangije ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo, nk’uko byatangajwe na Janvier Gasana, Umuyobozi mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi (REB).

Yagize ati “Turifuza ko abana bacu bazatangirira umwaka mushya mu mashuri meza, kandi ntitwategereza ko Guverinoma itanga byose. Abaturage bacu bashoboye kubyikorera.”

Janvier Gasana yasabye abaturage gukoresha imbaraga zabo, amashuri akuzurira igihe
Janvier Gasana yasabye abaturage gukoresha imbaraga zabo, amashuri akuzurira igihe

Gasana yemeza ko bishoboka ashingiye ku rugero rw’uko Leta yatangije gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 muri 2009.

Icyo gihe Leta yirinze gutanga amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri, ahubwo ikangurira Abanyarwanda kugira uruhare mu burezi bw’abana babo.

Byatanze umusaruro kuko REB ihamya ko kugeza uyu munsi, ibyumba bibarirwa mu bihumbi 12 byubatswe mu gihugu binyuze mu muganda w’abaturage.

Iki kigo gisanganywe ibyumba by'amashuri bishaje na byo bizavugururwa
Iki kigo gisanganywe ibyumba by’amashuri bishaje na byo bizavugururwa

Bizaca mu zihe nzira kugira ngo ibyumba 922 byubakwe mu mezi atatu gusa?

Gasana avuga ko hari amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 7Frw Minisiteri y’Uburezi yateganije muri ikcyo gikorwa, ariko azifashishwa mu kugura ibikoresho nka sima, amabati, imisumari, ibyuma aho bikenewe no gukora imirimo ya nyuma (amasuku) ku byumba bizaba bimaze kubakwa.

Kuri ubu,ibikoresho birimo kugenda bigezwa mu bubiko bw’uturere aho inzego zitandukanye zirimo Ingabo (RDF), Polisi n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa ziyemeje kubirinda no kubigeza aharimo kubakwa ibyumba by’amashuri.

RDF, Polisi n’amashuri y’imyuga biyemeje kandi kuzatanga abahanga mu bwubatsi bazafasha mu bikorwa byo kubaka ibyo byumba by’amashuri.

Abaturage bafatanije n'inzego z'umutekano bazagira uruhare rukomeye mu kubaka ayo mashuri
Abaturage bafatanije n’inzego z’umutekano bazagira uruhare rukomeye mu kubaka ayo mashuri

Uretse izo nzego, buri muturage biteganijwe ko azagena igihe kingana n’umunsi azaharira ibyo bikorwa, bitewe n’igihe azahitamo akurikije umwanya we, agatanga umuganda mu kubaka amashuri.

Inzego z’ibanze zisabwa kuzakurikirana ibijyanye n’ingengabihe abaturage bazatanga bifuza gutangiraho umuganda wabo.

Ahanini abaturage bazaba bakora ibikorwa byo gushyikiriza abafundi ibikoresho mu gihe barimo kubaka (ibyo bakunze kwita ubuyede).

Uruhare rw'inzego zitandukanye ruzaba ari runini ugereranije n'ingengo y'imari ya miliyari 8Frw yateguwe
Uruhare rw’inzego zitandukanye ruzaba ari runini ugereranije n’ingengo y’imari ya miliyari 8Frw yateguwe

Abakozi ba Leta n’abandi bafite imirimo ishobora gutuma bataboneka, bo bazatanga umusanzu wabo mu mafaranga.

Icyakora, nta ngano runaka y’amafaranga yavuzwe bagomba gutanga, ahubwo buri wese azatanga uko yishoboye.

Iyo gahunda yose izamara imyaka itatu, aho buri mwaka hazajya hagenwa amezi atatu agenewe icyo gikorwa. Biteganijwe ko ibyumba by’amashuri ibihumbi 3.972 bishaje bizasimbuzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sinzi niba ari umunyamakuru wibeshye gusa haraho yanditse ngo Languida NIKUZE ufite imyaka 61 yatangiye amashuri abanza mu 1930. Tubaze twasanga umuntu ubu ufite imyaka 61 yaravutse 1956. Sinzi ubwo uko yatangiye amashuri ye mu 1930.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka