Kutabona ntibimubuza gukoresha mudasobwa nk’izikoreshwa n’ababona

Vuguziga Innocent umaranye imyaka myinshi ubumuga bwo kutabona, abasha gukoresha mudasobwa zikoreshwa n’ababona ndetse akaba ari n’umwarimu w’ikoranabuhanga (ICT).

Vuguziga yasobanuriye amahanga umushinga afite wo gukora ikoranabuhanga rizafasha abafite ubumuga bwo kutabona gukoresha Internet bitabagoye
Vuguziga yasobanuriye amahanga umushinga afite wo gukora ikoranabuhanga rizafasha abafite ubumuga bwo kutabona gukoresha Internet bitabagoye

Uyo mugabo w’imyaka 34 ukomoka mu karere ka Nyanza, yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka itandatu ari bwo agitangira kwiga amashuri abanza, nyuma yo kuvurwa bikanga yahise ajya kwiga mu y’abafite ubwo bumuga i Gatagara.

Yaje gukomereza ayisumbuye i Gahini mu karere ka Kayonza yiga indimi, naho kaminuza ayiga mu cyahoze ari KIE, aho yize ubucuruzi n’uburezi ariko akunda cyane ICT ku buryo byatumye ajya kuyiga ahandi.

Agira ati “Muri kaminuza nakoreshaga mudasobwa ariko nkumva ntayizi bihagije. Ndangije nagiye muri Kenya nkorayo amahugurwa y’amezi atandatu, niga ikoranabuhanga ryafasha abatabona gukoresha mudasobwa none ubu ni byo nigisha mu yisumbuye muri Gatagara ya Rwamagana”.

Vuguziga ntabona ariko akora akazi ko kwigisha
Vuguziga ntabona ariko akora akazi ko kwigisha

Vuguziga iyo yandika kuri mudasobwa aba yihuta kuko iyo akoresha igenda imubwira ibyo agezeho.

Ati “Mudasobwa yandikishwa n’abatabona iba ifite uburyo bw’ijwi (Accessibility) rimbwira ibyo nkora rikanabinsomera. Sinkenera ‘souris’ kuko ntabona, byose mbikorera ku rwandikiro (clavier) kandi nkabikora neza, ibyo mbitse nkamenya aho nzabisanga, nkajya kuri Internet n’ibindi”.

Ibyo akora kandi anabyigisha abanyeshuri cyane cyane abatabona ariko ngo n’ababona arabigisha cyane ko we na bagenzi be bashinze ikigo gihugura abantu muri iryo koranabuhanga.

Vuguziga akoresha mudasobwa nk'ikoreshwa n'undi wese udafite ubumuga
Vuguziga akoresha mudasobwa nk’ikoreshwa n’undi wese udafite ubumuga

Imbogamizi abafite ubumuga bwo kutabona bahura nazo ngo ni uko ubwo buryo butaragera kuri benshi, ikindi ngo ni uko ururimi rubafasha ruba muri za mudasobwa ari icyongereza gusa bityo utakizi ntabishobore, kuri ibyo Vuguziga hari icyo yisabira.

Ati “Leta iradufasha mu buryo butandukanye tukanayishimira cyane. Gusa mu by’ikoranabuhanga ku bafite ubumuga haracyari byinshi byo gukora, twakagombye kugira ‘applications’ zidufasha kugera kuri gahunda zose za Leta zinyuzwa mu ikoranabuhanga nk’irembo n’ibindi”.

Kuri uyu wa 1 Kamena 2018, Vuguziga yari umutumirwa mu kiganiro mbwirwaruhame ku ikoranabuhanga kiba buri mwaka (Fronted Re-United) cyaberaga icyarimwe mu bihugu bitanu birimo n’u Rwanda kigatangirwa muri Netherland.

Abamukurikiraga bari i Kigali batangajwe n'ubuhanga bumuranga
Abamukurikiraga bari i Kigali batangajwe n’ubuhanga bumuranga

Muri icyo kiganiro cyifashishaga ikoranabuhanga rya Skype, Vuguziga yagejeje ku bandi umushinga yatangiye wo gukora uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abatabona gukoresha bitabagoye imbuga za Internet.

Uyo mugabo ni umuhanga mu ndimi kuko avuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Igiswahiri, akaba anashoba kwigisha muri rumwe muri izo ndimi.

Vuguziga uyoborwa n’inkoni ifasha abatabona iyo bagenda, afite umugore n’abana babiri, yatangiye kwigisha muri 2012, akemeza ko n’ubwo umushara ahembwa ari muto, yabashije kwiyubakira inzu abamo n’umuryango we kandi akawubonera ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka