Kiliziya Gatulika itewe impungenge n’idindira ry’uburezi n’uburere

Kiliziya Gatulika ivuga ko itewe impungenge n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi n’uburere rikomeza kudindira ku bakibyiruka bagomba kuzagirira akamaro igihugu mu minsi iza.

Umwepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali Tadeyo Ntihinyurwa
Umwepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali Tadeyo Ntihinyurwa

Ibi byagarutsweho ku wa gatanu tariki 22 Kamena 2018 ubwo i Kigali hasozwaga icyumweru cyahariwe kuzirikana uburezi gatulika mu Rwanda.

Musenyeri Filipo Rukamba, umwepisikopi uhagarariye amashuri gatulika akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yavuze ko kimwe mu bibazo bibangamiye uburezi ari icy’abanyeshuri baterwa inda n’abanywa ibiyobyabwenge.

Ati "Biratubabaza rwose kubona abana b’abakobwa b’abanyeshuri batwara inda! Biratubabaza kubona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, rudashaka gukora,rugira urugomo, rusinda."

Musenyeri Rukamba asanga mu mashuri yose hakwiye kujyaho abakozi bashya cyangwa bamwe mu basanzwe ari abarimu bagahabwa inshingano zo kumva ibibazo by’abana bafite mu mitima, bakabatega amatwi bityo bakabagira inama bakabafasha no kubikemura.

Ati "Biragoye ko umwana indangagaciro ataherewe mu muryango yazibonera mu muryo bworoshye ku ishuri. Babyeyi, mwibuke ko ari mwe barezi b’ibanze b’abana banyu kandi ko ntawabasimbura."

Uyu muhango witabiriwe n'ababyeyi n'abarezi ndetse n'abana
Uyu muhango witabiriwe n’ababyeyi n’abarezi ndetse n’abana

Kiliziya gatolika kandi yifuza ko ubufatanye n’imikoranire hagati yayo na Leta byanozwa kuko ngo biyigora gukorana na Leta nyamara nta masezerano y’imikoranire ahari.

Kuba ayo masezerano adahari ngo bigira ingaruka kuko hari nk’ibikorwa kiliziya gatulika itegura bisaba ubufatanye na Leta ariko ntibihabwe agaciro cyane cyane mu nzego z’ibanze.

Filipo Rukamba ati "mu Turere n’Imirenge hari aho tubangamirwa ntitwumvwe, hakaba imikorere mibi mu gushyira abayobozi n’abarezi mu myanya mu mashuri, hakaba n’abo usanga batumva agaciro k’icyumweru nk’iki cy’uburezi gatulika."

Minisitiri w’uburezi, Dr Eugene Mutimura, yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatulika mu burezi ayizeza ubufatanye.

Yavuze ko Kiliziya Gatulika ifite amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda hose asaga 1300 ni ukuvuga hafi 30% by’amashuri ya leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aya mashuri kandi akaba akunze kugaragara mu yatsindisha neza, ibi bikagaragaza uruhare rukomeye rwa kiliziya gatulika mu guteza imbere uburezi n’uburere mu Rwanda.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Eugene Mutimura Mutimura yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatulika ayizeza ubufatanye mu kunoza ireme ry'uburezi n'uburere
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura Mutimura yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatulika ayizeza ubufatanye mu kunoza ireme ry’uburezi n’uburere

Minisitiri Mutimura yakomoje no kuri bimwe mu bibazo yagaragarijwe na kiliziya Gatulika bidindiza uburezi, asobanura ko byinshi muri byo yari asanzwe yarabishyikirijwe bikaba birimo gushakirwa ibisubizo.

Ku kibazo cyo kwiga mu mpeshyi, Minisitiri Mutimura yasobanuye ko gahunda yo kuvugurura ingengabihe y’umwaka w’amashuri na yo yatangiye vuba aha bakazahamagara abafite aho bahuriye n’uburezi bakayibamurikira na yo bakayiganiraho.

Imyaka ibaye 11 mu Rwanda hizihizwa icyumweru cy’uburezi gatulika. Nubwo cyitwa icyumweru cy’uburezi gatulika mu Rwanda, ibikorwa byo kuzirikana ubwo burezi harebwa uburyo bwarushaho gutanga umusaruro bimara ukwezi bigahera mu nzego z’ibanze, mu ma Paruwasi na za Diyosezi, bigasorezwa ku rwego rw’Igihugu.

Mu gihe cyo gutanga amaturo, aba bo batanze imbata
Mu gihe cyo gutanga amaturo, aba bo batanze imbata
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibanze yigishe abayobozi amateka kuko nabo batayazi cyangwa bayagoreka kuko bayikuriye mo bakihunza ibyabaye kandi babizi dore ko ntawe u barusha kubika,

gakuba yanditse ku itariki ya: 24-06-2018  →  Musubize

Rwose ni byiza ko natwe abantu dukorera imana duterwa impungenge nuko uburezi budindira.Ariko ntabwo ariyo MISSION Yesu yasize aduhaye.Iyo abishaka,Yesu yali kubaka amashuli n’ibitaro kuli buli mudugudu.Ariko sicyo cyamuzanye kandi sicyo yasize asabye abakristu nyakuli.Ahubwo yadusabye "gushaka mbere na mbere UBWAMI bw’imana" (Matayo 6:33).Nkuko tubisanga muli Daniel 2:44,Ubwami bw’imana ni ubutegetsi bw’imana buzakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose.Noneho imana igaha Yesu gutegeka isi yose,ikaba paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Hanyuma ibibazo byose bikavaho:Ubukene,ubushomeli,akarengane,kwikubira umutungo w’isi,gutonesha,ubusaza,indwara,urupfu,...(Ibyahishuwe 21:4).Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose kumwigana,nabo bakajya mu nzira no mu ngo z’abantu,bagakora UMURIMO yakoraga wo Kubwiriza ubwami bw’imana.Byisomere muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Niho bashyira ingufu zabo,kandi bakabwiriza ku buntu nkuko yadusabye muli Matayo 10:8.Bagashaka n’umwanya wo gukora akandi kazi,bakitunga nkuko imana ibidusaba.

Mazina yanditse ku itariki ya: 23-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka