Kigali: Abana bata ishuri bakirirwa batoragura ‘injyamani’ zo kugurisha

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) butangaza ko mu mujyi wa Kigali hagaragara abana benshi bata ishuri bakirirwa batoragura inyuma bishaje bita “Injyamani”.

Bamwe mu bana bo muri Kigali bata ishuri bakirirwa batoragura ibyuma bishaje byo kugurisha
Bamwe mu bana bo muri Kigali bata ishuri bakirirwa batoragura ibyuma bishaje byo kugurisha

Ibyo byuma bishaje batoragura babigurisha ku bantu nabo bajya kubigurisha ku ruganda rukora “Fer à béton” ruherereye i Rwamagana.

Ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, ni kamwe mu duce tugaragaramo urubyiruko rukusanya ibyuma byashaje biba byatoraguwe n’abana mu ngo z’abaturage.

Umwe mu bagurisha ibyuma kuri urwo ruganda rw’i Rwamagana, wanze kwivuga amazina yabwiye Kigali Today ko ubwo bucuruzi butanga agatubutse nubwo atemera gutangaza amafaranga akuramo.

Agira ati “Ubu ni ubucuruzi bukomeye kandi burimo inyungu. Abana nibo batuzanira ibi byuma baba batoraguye.”

Umwe mu bana batoragura ibyuma bishaje yiyemerera ko akuramo amafaranga atunze umuryango.

Agira ati “Tugurisha ikiro kimwe ku mafaranga 200RWf. Nshobora kubona amafaranga 2000RWf ku munsi.”

Abo bana bagendana Sumaku ku buryo ikintu cyose cy’icyuma batagomba kugisiga. Biyemerera ko urugo bagezemo nta muntu ubabona, badatinya kwiba imbabura n’isafuriya babonye.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe Aimé yatangarije Kigali Today ko abana bazafatwa batoragura ibyuma bishaje nabo bazabarwa nk’abataye ishuri, bakazajya bajyanwa kugororwa.

Agira ati “Twiyemeje gufata aba bana tukabajyana i Gitagata kubagorora, tukabasubiza mu ishuri mu gihe dutegura imiryango yabo kuzabakira.”

Iyi mifuka irimo ibyuma bishake abana batora bikajya kugurishwa ku ruganda rukora “Fer à béton”
Iyi mifuka irimo ibyuma bishake abana batora bikajya kugurishwa ku ruganda rukora “Fer à béton”

Akomeza avuga ko atewe impungenge nuko mu myaka itatu ishize, NRS yagejeje abana 889 mu miryango yabo ariko 219 muri bo bakongera gusubira ku muhanda.

Bosenibamwe akavuga ko bazashyiraho ingamba zituma amasezerano NRS yagiranye n’ubuyobozi bw’uturere ndetse n’ababyeyi bafite abana b’inzererezi yubahirizwa.

Ayo masezerano asaba ubuyobozi bw’uturere n’ababyeyi b’abana bagaragaweho ubuzererezi, gukemura ibibazo byose byatumye bajya mu mihanda, birimo ubukene n’amakimbirane mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ESE KUKI NABONYE UMUYOBOZI WANDAGAZA DIREGITERI MU NAMA AMUZIZA ABANA BATAYE ISHURI,URUHARE RWE NI URUHE!!!!!!!!!!!!!!

ALIAS KOKO yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka