Kayonza: Hari ibigo by’amashuri bitunze ibikoresho bihenze bitagirira akamaro ababyigamo

Intumwa za Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) zahwituye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bifite ibikoresho bihenze, ariko bikaba bitagirira akamaro abanyeshuri babyigamo.

Amashuri yo muri aka gace yashyizwemo ibikoresha bihabwa amashanyarazi akomoka mu mirasire y'izuba ariko ntibikora kuko byangiritse
Amashuri yo muri aka gace yashyizwemo ibikoresha bihabwa amashanyarazi akomoka mu mirasire y’izuba ariko ntibikora kuko byangiritse

Ibyo bikoresho byiganjemo ibitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bitagikora kuko byangiritse,bikabamo ibitabo bijyanye n’amasomo ndetse n’ibindi bisanzwe byo gusoma, ndetse n’ibyuma bya muzika byatanzwe n’Abanya Koreya nk’impano.

Ibyo bikoresho birimo n’ibyo gupima Iteganyagihe abanyeshuri biga Ubumenyi bw’isi bari barubakiwe, ariko kugera ubu ngo ntacyo bibamariye kuko batabikoresha.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi mu kigo cya Cyarubare yagize ati "Turiga mu magambo ariko ntidushyira mu bikorwa. Ibikoresho biri hariya ariko ntacyo bitumariye kuko tutabikoresha".

Dr Martin Ntawubizi uyobora Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, akaba ari we uhagarariye itsinda risura ibikorwa by’uburezi mu Karere ka Kayonza, avuga ibi biri mu biri kudindiza ireme ry’uburezi muri aka Karere.

Agira ati" Wambwira ute ukuntu abantu biga kandi ibikoresho bihenze nk’ibi byashyiriweho kubigisha bidakoreshwa!".

Harimo n'ibikoresho bya Muzika bahawe nk'impano ariko nanubu ntibiratangira kubyazwa umusaruro
Harimo n’ibikoresho bya Muzika bahawe nk’impano ariko nanubu ntibiratangira kubyazwa umusaruro

Amashuri yisumbuye ya Ndego na Cyarubare mu karere ka Kayonza, ngo ni amwe mu yahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ariko ibyuma biyatanga bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 16, byarangiritse biteza amashuri kubura umuriro.

Iki kibazo abayobozi b’aya mashuri ngo bakigejeje ku bayobozi bashinzwe uburezi mu Karere, ariko ngo nta cyo bigeze babamarira.

Munyensanga Philbert ushinzwe uburezi mu Karere ka Kayonza ntiyemeranya n’aba bayobozi b’ibi bigo, aho avuga ko ubuyobozi bw’ibigo bufite ingeso zo kwihererana ibibazo, babona bitagifite igaruriro akaba ari bo batabaza.

Ubuyobozi bwa ’Meteo Rwanda’ bwashyize ibikorwa remezo bya Meteo muri ayo mashuri, bwo bwatangarije Kigali Today ko nubwo busa n’ubwatinze ho gato, barimo gutegura gahunda ihamye yo kwigisha abarimu b’ibyo bigo ibijyanye n’ibyo bikoresho by’iteganyagihe, na bo bakazabyigisha abanyeshuri babo.

Nyuma yo gusura ibyo bigo, abayobozi babyo basinyiye imbere y’itsinda rya MINEDUC ko bagiye kwikosora, bagatangirira kubyaza umusaruro ibyo bikoresho ndetse n’ibyangiritse bagatangira kubikoresha ku buryo bwihuse, kugira ngo bitangire kubyazwa umusaruro mu kuzamura ireme ry’uburezi ku banyeshuri babikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka