Kaminuza za EAC zirasuzuma uburyo izamuka ry’ubukungu ryajyana n’imibereho myiza

Kaminuza eshanu z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ziraganira ku buryo iterambere ry’ubukungu ryajyana no kwita ku mibereho y’abantu.

 Amb. Mathilde Mukantabana avuga ko uko Ubuhahirane hagati y'Ibihugu bya Afurika bugomba kujyanirana no kwita ku mibereho myiza y'abayituye
Amb. Mathilde Mukantabana avuga ko uko Ubuhahirane hagati y’Ibihugu bya Afurika bugomba kujyanirana no kwita ku mibereho myiza y’abayituye

Bari kuganirira i Kigali mu nama mpuzamahanga izamara iminsi ine yitabiriwe n’impuguke mu ivugururamibereho (Social work) zituruka mu bihugu 25 byo hirya no hino ku isi.

Ni mu gihe abakuru b’ibihugu bya Afurika na bo bateraniye mu nyubako ya Convention Center, mu nama idasanzwe yiga ku ishyirwaho ry’isoko rusange ry’Abanyafurika.

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana watangije inama yiga ku ivugururamibereho, avuga ko mu gihe iryo soko ry’Afurika rizaba rigiyeho, imibereho y’abantu nayo igomba kwitabwaho.

Yagize ati ”Uko abantu barimo gushaka ubukire ni byiza, bizamura igihugu, ariko iyo utarebye neza abaturage bashobora kugwa hasi mu bijyanye n’imibereho”.

Kaminuza zishyize hamwe mu guharanira ivugururamibereho, ni iy’u Rwanda, iya Makerere muri Uganda, iya Nairobi muri Kenya, Ishuri rikuru ry’Ivugururamibereho ryo muri Tanzania hamwe na Hope University y’i Burundi.

Izi Kaminuza zashinze ikigo cyitwa CRISOWO kiganirirwamo uburyo bwafasha abanyeshuri kurengera abaturage, ndetse cyanabonye umuterankuga ari we Kigega mpuzamahanga cy’Abanya ‘Autriche’ gishinzwe iterambere.

Abayobozi muri Kaminuza zigize EAC, abarimu ndetse na bamwe mu banyeshuri bari muri iyi nama
Abayobozi muri Kaminuza zigize EAC, abarimu ndetse na bamwe mu banyeshuri bari muri iyi nama

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye n’imibanire n’ivugururamibereho, Karinganire Charles avuga ko bazigisha abanyeshuri guhuza abaturage batishoboye n’abashinzwe kubafasha.

Karinganire agira ati”Mu gihe cy’imenyerezamwuga abanyeshuri bashobora kwegeranya abana b’inzererezi bakabahuza n’inzego zibishinzwe zirimo amashuri, amatorero n’abayobozi banyuranye, kugira ngo uburengenzira bw’umwana bwubahirizwe”.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho y’abaturage, Patricie Muhongerwa witabiriye inama yiga ku ivugururamibereho, avuga ko bibukijwe kuzagena umuntu ushinzwe kwita ku mibereho y’abantu muri buri rwego.

Mu bisuzumirwaho ikibazo cy’imibereho y’abaturage, harimo Ubushomeri mu rubyiruko, abana b’inzererezi, imirire mibi, imihindagurikire y’ibihe n’ubukene muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka