Itorero rikwiye guhera ku bana b’imyaka 10

Abatozwa b’impeshakurama za Minisiteri y’ubuzima muri Muhanga barifuza ko itorero ryamanuka rikagera no ku bana b’imyaka 10 kugira ngo bazakurane umuco w’ubutore.

Abatozwa basanga itorero rikwiye guhera mu bana b'imyaka 10
Abatozwa basanga itorero rikwiye guhera mu bana b’imyaka 10

Ibi babitangaje nyuma y’ikiganiro bahawe ku masibo y’itorero, aho bungutse ko mu masibo ari ho hatorezwa, kandi byanabagaho kuva na kera uhereye ku bato, bategurwaga kuzavamo ingabo zishoboye.

Aba batozwa bavuga ko torero rya kera ryatangiriraga ku bato rijya hejuru, none rikaba ryarahereye hejuru rijya hasi, bagasanga riherewe ku bana byabafasha gukura neza nk’uko Habarurema François abivuga.

Undi umwe mu batozawa avuga ko abana bakurana umuco w’ibiriho kandi bimwe atari byiza, anatanga urugero ku bahanzi bamwe usanga bafite ingeso mbi nko kwambara ubusa cyangwa kunywa ibiyobyabwenge, nyamara aribo abakura bareberho.
Ati "Nk’ubu abana bacu bakunze abahanzi b’uyu minsi kandi bamwe muri bo bica umuco, uwatoza aba bana hakiri kare bakura bazi guhitamo ibyabagirira akamaro".

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Shyaka Theobard wanatanze ikiganiro cya mbere muri iri itorero, yemeranya n’abavuga ko torero rikwiye kugera hasi cyane.

Ariko ngo impamvu risigaye rihera hejuru ari uko ryagaruwe kubera guta indangagaciro nyarwanda zanatumye igihugu kibamo Jenoside yakorewe abatutsi.

Shyaka uhagaze (i-bumoso) avuga ko u Rwanda rwahisemo kubanza gutoza abataye indangagaciro z'umuco
Shyaka uhagaze (i-bumoso) avuga ko u Rwanda rwahisemo kubanza gutoza abataye indangagaciro z’umuco

Akomeza avuga ko ariko n’ubundi rigenda rigera hasi kuko n’abanyeshuri barangiza ayisumbuye batozwa.

Ati, “Ntabwo twahera ku bantu bavutse nyuma yo gutakaza indangagaciro kurusha guhera ku bazitakaje, ni ibintu buri wese yakwiyumvisha, ariko itorero ry’abarezi rishojwe vuba rizadufasha no gutoza abana mu mashuri”.

Shyaka asobanura ko abakoroni ari bo bashyizeho gahunda zinyuranye zishoboka kugira ngo abanyarwanda bateshuke ku ndangagaciro zabo kugeza n’aho bamwe badukira abandi bakabica, ari na yo mpamvu itorero ryagaruwe.

Itorero ry’impeshakurama mu Karere ka Muhanga biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 21 Mutarama 2017, hatojwe abasaga 200, basanga abandi 200 bari bamaze ukwezi basoje itorero ryabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka