Ishuri rikuru rya Gisirikare ni urufunguzo rw’imibanire myiza y’u Rwanda n’amahanga- Gen Kabarebe

Min w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe ashimangira ko ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda, ari urufunguzo rw’imibanire myiza no kubaka umutekano urambye mu bihugu bya Afurika no ku isi muri rusange.

Gen James Kabarebe avuga ko iri shuri ari urufunguzo rw'umubano hagati y'ingabo zo muri Afurika no ku isi muri rusange
Gen James Kabarebe avuga ko iri shuri ari urufunguzo rw’umubano hagati y’ingabo zo muri Afurika no ku isi muri rusange

Ni ubutumwa yatanze kuwa 8 Kamena 2017, mu muhango wo gushyikiriza impamyabushobozi ingabo 45 zo mu bihugu 10 binyuranye zisoje amasomo y’igihe cy’umwaka mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Gen Kabarebe ashimangira uruhare runini ry’iryo shuri mu kubaka umutekano wa Afurika no ku isi muri rusange yashingiye ku mubare w’ingabo 273 zimaze guhugurirwa muri icyo kigo kuva mu mwaka wa 2012 iryo shuri ritangira.

Avuga ko ubumenyi butangirwa muri iryo shuri buzana impinduka kubaharangije, kuko bakomeje kwitabazwa mu bihugu binyuranye biberamo imvururu.

Ingabo zasoje amasomo zakoze akarasisi
Ingabo zasoje amasomo zakoze akarasisi

Yagarutse ku banyeshuri 45 basoje amahugurwa avuga ko abafitiye icyizere cy’uko bagiye kugaragaza ubumenyi bahawe batunganya neza inshingano bahawe z’ubuyobozi mu ngabo.

Ati” Mfashe aka kanya ko kubashimira mbifuriza amahirwe mu kazi gakomeye musoje. Uyu muhango ni ikimenyetso kitazibagirana mu buzima bwanyu no mu miryango yanyu.

Ni umwanya mwiza wo gutekereza icyo mugiye gufasha ingabo bagenzi banyu; ibihugu byanyu, Afurika no hanze yayo. Ndatekereza ko aya mahugurwa ari ingirakamaro mu guteza imbere akazi kanyu ko kubaka amahoro n’umutekano.”

Akomeza agira ati “ Iri shuri ry’igisirikare cy’u Rwanda ni rimwe mu rufunguzo rw’imibanire myiza hagati y’ingabo z’u Rwanda n’izindi ngabo zo mu bihugu binyuranye bya Afurika n’ahandi .”

Abarangije muri uyu mwaka bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Czech Repubric; Ghana; kenya; Malawi; Nigeria; Senegal; Tanzania Uganda na Zambiya.

Byari ibyishimo kubasoje amasomo
Byari ibyishimo kubasoje amasomo

Maj Ondrej Abony waturutse muri Repuburika ya Czeck agira ati “Nungutse ubumenyi bushya bujyanye n’uburyo nshobora kuyobora ingabo ku rugamba. Nungutse kandi inshuti mu Rwanda; Kenya; Nigeria, Ghana n’ahandi. “

Maj Claver Batunzi umwe mu ngabo z’u Rwanda avuga ko amasomo bahawe yabahinduye akazabafasha kunoza umwuga.

Ati” Mu rwego rw’umutekano bisaba ko bose bashyira hamwe kuko baba bafite imico itandukanye. Iyo tugize amahirwe nkaya yo kwigira hamwe bidufasha kumenya n’uburyo tuzakemura ibibazo byugarije ibihugu byacu n’akarere muri rusange.

Iyo umuntu yabonye amahugurwa hari igihinduka; ibyo rero bituma uhinduka uwo uriwe uyu munsi ni byo bikwereka ko uzakora ibitandukanye nibyo wakoraga mbere.”

Gen James Kabarebe ashimira umwe mu Ngabo za RDF witwaye neza
Gen James Kabarebe ashimira umwe mu Ngabo za RDF witwaye neza

Ishuri rikuru rya gisirikare ryashyizweho hagamijwe gukora igisirikare cy’umwuga, kunoza umutekano no guhuza imikoranire n’imikorere nk’uko bivugwa na Lt col Innocent Munyengango umuvugizi mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Avuga ko ingabo zisoje amahugurwa zigiye mu nshingano zinyuranye mu kuzamura umutekano mu bihugu binyuranye.

Ingabo 45 zishoje amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda, 31 ni Abanyarwanda bagizwe n’abasirikare 29 n’abaporisi 2 mu gihe 13 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika n’umusirikare umwe wo muri Repuburika ya Czeck.

29 mu basoje aya masomo bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree).

Gen nyamvumba Patrick na Mej Gen Kazura Jean Bosco batanga impamyabumenyi ku ngabo zasoje amasomo
Gen nyamvumba Patrick na Mej Gen Kazura Jean Bosco batanga impamyabumenyi ku ngabo zasoje amasomo
Ababyeyi abavandimwe n'inshuti z'abasoje amasomo baje kubashyigikira bahabwa impamyabumenyi
Ababyeyi abavandimwe n’inshuti z’abasoje amasomo baje kubashyigikira bahabwa impamyabumenyi
Mej Gen Kazura jean Bosco uyobora ishuri rikuru rya Gisirikare ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Mej Gen Kazura jean Bosco uyobora ishuri rikuru rya Gisirikare ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Photo: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Conglatulation for our army especially RDF and others!

ISINGIZWE Elpidius yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka