IPRC-Musanze: Umubare muke w’abakobwa uhangayikishije ubuyobozi

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Musanze ryatangiye ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye bwo gukangurira abakobwa kugana amashuri y’imyuga atitabirwa nk’uko bikwiye.

Abayisenga Emile umuyobozi wa IPRC- Musanze
Abayisenga Emile umuyobozi wa IPRC- Musanze

Kugeza ubu muri iri shuri ryigwamo n’abanyeshuri 1.100, abakobwa bahiga ntibarenze 19%. Ibi binyuranye na gahunda ya leta yo kuzamura umubare w’abakobwa bitabira ayo mashuri.

Abayisenga Emile umuyobozi wa IPRC- Musanze, avuga ko iki kibazo kiri mu mashuri yose y’imyuga, bitewe n’imyumvire ikigaragara mu bakobwa batarasobanukirwa n’akamaro kayo.

Abayisenga agira ati“Akenshi usanga ababakobwa bakunda kuvuga ko amasomo y’imyuga asaba ingufu, ko agenewe abahungu, ugasanga bivukije ayo mahirwe ajyanye n’iterambere igihugu cyifuza.”

Muri gahunda yo kuvanaho izo mbogamizi, iryo shuri ryatangije gahunda y’ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye.

Baganiriza abakobwa uburyo badakwiye gucikanwa n’amahirwe yo kwiga amashuri y’imyuga nk’uko Abayisenga akomeza abivuga.

Agira ati “Twatangiye twifashishije abakobwa bake dufite, tukajya muri za 12YBE (amashuri akurikira abanza) mu gukangurira abana b’abakobwa gukunda imyuga. Biroroha kubibumvisha iyo babibwirwa n’abakobwa biga mu mashuri makuru y’imyuga.”

Mukayiranga Loysie wiga muri IPRC Musanze
Mukayiranga Loysie wiga muri IPRC Musanze

Wishavura Divine, wiga m’Urwunge rw’amashuri rwa Kigombe (GSK) mu mujyi wa Musanze, mu ishami ry’ubwubatsi, avuga ko bagenzi be batitabira imyuga bagikurikirwa n’imyumvire ya cyera.

Ati “Ni ya myumvire yakera abakobwa bagira yo kutigirira icyizere, ugasanga nta mukobwa watinyuka kurira igikwa cyangwa ipoto.

“Njye ku giti cyanjye ndabishoboye kandi ndiga ngatsinda neza, ni nayo mpamvu nabihisemo n’ubwo abakobwa b’ishuti zanjye bakomeje kunseka, bambwira ko niga iby’abahungu nkabima amatwi.”

Wishavura wiga mu mwaka wa gatandatu, avuga ko yatangiye kubona inyungu zo kwiga amashuri y’imyuga, kuko mu gihe cy’ibiruhuko akorera amafaranga amufasha korohereza ababyeyi ku mafaranga y’ishuri.

Ishuri rya IPRC Musanze
Ishuri rya IPRC Musanze

Mukayiranga Aloysie na we wiga muri IPRC-Musanze, kuri we ngo ntibikwiye ko umukobwa atinya kwiga imyuga kuko aho biga usanga babona amanita menshi kurusha abahungu.

Ati “Mu ishuri abakobwa usanga ari twe twiharira imyanya y’imbere mu manota. Nta gikomeye kirimo rwose, icya ngombwa ni ukubikunda ukabiha agaciro.”

Leta ikomeje gahunda yo guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, aho mu gihugu hamaze gutangizwa amashuri makuru umunani akubiye mu cyiswe Rwanda Politechnic.

Muri ayo mashuri, Intara y’amajyaruguru ifite abiri ya Leta ariyo IPRC-Musanze na IPRC-Tumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomeze guteza imbere abari bu urwanda bitinyuke. Barashoboye.MURAKOZE

Hahozayesu ismael yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka