Inkubito z’Icyeza zeretswe ingaruka zo gukoresha nabi Imbuga Nkoranyambaga

Abakobwa babaye indashyikirwa mu gutsinda neza ibizamini bya Leta bazwi ku izina ry’inkubito z’icyeza barahamagarirwa kwitondera Imbuga Nkoranyambaga.

Inkubito z'Icyeza zeretswe ko gukoresha nabi Imbuga Nkoranyambara bishobora kwica ejo hazaza habo
Inkubito z’Icyeza zeretswe ko gukoresha nabi Imbuga Nkoranyambara bishobora kwica ejo hazaza habo

Babisabwe ubwo bari bari mu biganiro bateguriwe na Imbuto Foundation, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017.

Ibyo biganiro byari biteraniyemo abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburangerazuba berekwa uburyo bashobora kwigirira icyizere bategura neza ejo hazaza habo.

Eng. Murekatete Marie Claire, ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) yaganiriye nabo bana b’abakobwa ku bijyanye n’Imbuga Nkoranyambaga.

Yabasobanuriye ibyiza n’ibibi by’imbuga nkoranyambaga mu gihe urubyiruko rwaba ruzikoresheje nabi ku buryo bishobora kwangiza ahazaza habo.

Agira ati “Ni kenshi usanga bamwe mu rubyiruko bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga bambaye ubusa cyangwa bagaragaza imyitwarire idahwitse. Bariya ujye umenya ko ejo cyangwa ejo bundi bishobora kuzabagiraho ingaruka.

Ndababwiza ukuri ko henshi batanga akazi babanje kureba uwo bagiye kugaha uko bitwara ku mbuga nkoranyambaga babarizwaho. Ntabwo bazabona wigaragaza nk’umusinzi cyangwa umuntu w’uburere buke kuri Twitter, Facebok n’ahandi ngo bizabure kukwicira amahirwe yari agutegereje.”

Akomeza avuga ko imbuga nkoranyambaga hari ibyiza zigeza ku bantu ariko hari n’ibibi zishobora guteza ndetse bikaba byakururira uwabikoze kuzicuza ubuzima bwe bwose.

Inkubito z'Icyeza zeretswe uburyo zishobora kwigirira icyizere zitegura neza ejo hazaza
Inkubito z’Icyeza zeretswe uburyo zishobora kwigirira icyizere zitegura neza ejo hazaza

Niyinsaba Esther wiga mu ishuri ryisumbuye ry’ubumenyi rya Musanze yabwiye Kigali Today ko bungutse byinshi binyuze mu mpanuro zose bahawe n’Imbuto Foundation.

Agira ati “Tugomba kujya tureba ibyo tugiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bitazabasha kutugiraho ingaruka mbi bitewe n’igihe runaka tugezemo.”

Mugenzi we witwa Twizerimana Yvonne wiga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Intumwa rwa Rwaza avuga ko akurikije impanuro bahawe yaje kubona ko imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe nabi n’urubyiruko zishobora kuzabasigira igisebo mu gihe cyabo kiri imbere.

Agira ati “Mu bakobwa turazi ko mu Rwanda hatorwamo ba Nyampinga hari ubwo nshobora gushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga nkiri muto igihe cyagera ngashaka kwiyamamaza ngo ntorwe ariko abantu bakazana amafoto yanjye yo muri iyo myaka agaragaza ko ntabikwiriye maze inzozi zanjye zikaba zirarangiye.”

Umuryango Imbuto Foundation watangiye guhemba abana b’abakobwa baba babaye indashyikirwa aribo Inkubito z’Icyeza mu mwaka 2005.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka