Inkubito z’Icyeza zasabwe kugira ibitekerezo biganisha igihugu aheza

Madame Jeannette Kagame yasabye abakobwa b’Inkubito z’Icyeza gukoresha ubumenyi bakura mu ishuri bakazana impinduka zo gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Madame Jeanntte Kagame akaba n'Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation ashimira umwe mu bakobwa batsinze neza ibizami bya leta
Madame Jeanntte Kagame akaba n’Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation ashimira umwe mu bakobwa batsinze neza ibizami bya leta

Yabitangarije mu Karere ka Nyamagabe aho yari yitabiriye umuhango wo guhemba abakobwa bitwaye neza batsinda ibizami, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Werurwe 2018.

Muri aka karere, Imbuto Foundation yahembye abakobwa 82, biyongera ku bandi 79 yahembye mu Karere ka Muhanga na 10 yahembye mu Karerere ka Gakenke.

Madame Jeannette Kagame yasabye aba bakobwa gukurana imitekerereze iganisha igihugu aheza.

Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Hon Mureshyankwano Marie Rose na Minisitiri w'Iterambere ry'Umuryango Hon Espérance Nyirasafari bari bifatanyije na Madame Jeannette Kagame muri iki gikorwa
Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Hon Mureshyankwano Marie Rose na Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango Hon Espérance Nyirasafari bari bifatanyije na Madame Jeannette Kagame muri iki gikorwa

Yagize ati “Kuba ”Inkubito y’icyeza” si ukugira ubumenyi gusa, ahubwo bijyana no kugira uburyo n’imitekerereze izana impinduka n’ibisubizo ababyeyi, igihugu cyanyu n’umugabane turimo, tubatezeho.”

Yashimye uburyo abakobwa bakomeza kwitabira amasomo batatinyukaga mbere nka siyansi n’imibare, ku buryo kuri ubu bavuye kuri 48% bakaba bageze kuri 55%.

Ati “Ntaho turagera rero mureke twese twihe umukoro w’uko umwaka utaha tuzaba dufite nibura umukobwa watsinze neza mu cyiciro cya mbere, muri buri murenge.”

Madame Jeannette Kagame aganira n'umwe mu bana bahembwe
Madame Jeannette Kagame aganira n’umwe mu bana bahembwe

Aba bakobwa baje basanga undi muryango mugari w’abakobwa barenga 4,600 bahembwe mu myaka 13 ishize n’Umuryango Imbuto Foundation.

Bamwe mu bakobwa batsinze bo mu Karere ka Nyamagabe
Bamwe mu bakobwa batsinze bo mu Karere ka Nyamagabe
Ababyinnyi basusurukije abari bitabiriye ibi birori
Ababyinnyi basusurukije abari bitabiriye ibi birori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka