Imbuto Foundation yahembye ’Inkubito z’Icyeza’ ku nshuro ya 13

Umuryango Imbuto Foundation wongeye guhemba abakobwa bitwaye neza muri gahunda yayo yise “Ba Inkubito z’Icyeza n’Ishema ry’abakobwa” yabereye mu Karere ka Muhanga.

Abakobwa 10 batsinze neza amashuri yisumbuye, bahembwe na Imbuto Foundation ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abagore
Abakobwa 10 batsinze neza amashuri yisumbuye, bahembwe na Imbuto Foundation ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, Imbuto Foundation nayo yahembye abakobwa bitwaye neza mu rwego rwo kubashyigikira.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, waje ahagarariye Madame Jeannette Kagame, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe guteza imbere ubumenyingiro
Olivier Rwamukwaya.

Umuyobozi wa Imbuto yashyikirije ibihembo abakobwa 10 bitwaye neza bagatsinda ibizami bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, ashyikiriza ibihembo umwe mu bakobwa batsinze
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, ashyikiriza ibihembo umwe mu bakobwa batsinze

Mu byo bahawe harimo na za mudasobwa zizabafasha gukarishya ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Imbuto Foundation yatangiye iyi gahunda yo guhemba abakobwa batsinze amashuri guhera mu 2005, ikaba imaze guhemba abagera ku 4.600.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Hon Nyirasafari Esperance nawe yari muri iki gikorwa
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Hon Nyirasafari Esperance nawe yari muri iki gikorwa
Umuhango wo guhemba Inkubito z'icyenza wahuriranye n'undi wo guhemba abakobwa batsinze mu myuga
Umuhango wo guhemba Inkubito z’icyenza wahuriranye n’undi wo guhemba abakobwa batsinze mu myuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaduha amazina y’izo nkubito z’icyeza koko nabo tubona hari aho bazageza u Rwanda rwacu pe.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 19-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka