Ikigo ngororamuco cy’abakobwa b’inzererezi kizatangira kubakwa muri Mutarama

Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda cy’igororamuco butangaza ko ikigo ngororamuco cy’abakobwa b’inzererezi kigiye gutangira kubakwa bidatinze.

Bosenibamwe avuga ko ikigo ngororamuco cy'abakobwa b'inzererezi kizubakwa muri Mutarama 2018
Bosenibamwe avuga ko ikigo ngororamuco cy’abakobwa b’inzererezi kizubakwa muri Mutarama 2018

Bosenibamwe Aimé, umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda cy’igororamuco avuga ko icyo kigo kizatangira kubakwa muri Mutarama 2018, kizuzura gitwaye Miliyari 7RWf.

Mu kubaka icyo kigo, harateganywa ibikorwa byo kwagura ikigo ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera cyari gisanzwe cyakira abana b’inzererezi b’abahungu gusa.

Bosenibamwe avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo guca burundu ubuzererezi ku bana abo ari bo bose.

Agira ati “Tugiye kuvugurura ikigo cya Gitagata. Igice cya mbere kizatangira ejo bundi mu kwa mbere kizatwara miliyoni 451RWf.”

Nubwo atatangaje igihe imirimo yo kwagura icyo kigo izarangirira, avuga ko hari byinshi bizahashyirwa bizafasha abahagororerwa.

Biteganijwe ko ikigo cya Gitagata kizagurwa kikava ku bana 300 cyari gisanzwe cyakira, kikagera ku bana 1000. Muri bo hakaba hagomba kuba harimo nibura abakobwa 200.

Bazajya bakira abana b’abakobwa n’abagore b’inzererezi batari munsi y’imyaka 10 batari no hejuru y’imyaka 30 y’amavuko.

Bosenibamwe avuga ko hazubakwa ivuriro n’irerero rizajya rirererwamo abana b’abakobwa bakuwe mu buzererezi.

Bosenibamwe avuga ko igihe ubuzererezi buzaba bwacitse burundu mu Rwanda, inyubako z’icyo kigo zizagirwa ibigo by’imyuga (Vocation Training Centers).

Biteganijwe kandi ko muri Mutarama 2018,i Nyamagabe naho hazatangira kubakwa ikigo ngororamuco mu Murenge wa Gatare, kikazatwara akabakaba miliyari 3RWf. Ikigo cya Iwawa na cyo kandi ngo kizagurwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba yemeza ko ikigamijwe ari uguca burundu ubuzererezi mu Rwanda.

Agira ati “Ari ikigo cya Gitagata ndetse n’ikindi kizubakwa i Nyamagabe turashaka kubikora nk’ahigirwa imyuga ndetse tukabishyira mu maboko ya WDA (ikigo cy’u Rwanda cyita ku myuga n’ubumenyingiro) bagakurikirana imyuga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka