Ibitabo bike by’Ikinyarwanda ni inzitizi mu kumenya gusoma

Minisiteri y’Umuco na Siporo yemeza ko iyo ibitabo bidahagije no kumenya gusoma byagorana ari yo mpamvu yashyize ingufu mu kubyongera.

Umwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa
Umwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa

Byatangajwe na Beatha Nyirabahizi, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasomero n’ubushyinguranyandiko cyo muri MINISPOC, ubwo bari mu gikorwa cyo kurushanwa gusoma Ikinyarwanda ku bana bo mu mashuri abanza, kuri uyu wa 13 Nzeri 2017.

Ni igikorwa MINISPOC yateguye ku bufatanye na Save The Children, kikaba ari kimwe mu bikorwa bijyanye n’icyumweru cyahariwe gusoma no kwandika, cyatangiye ku wa 8 kikazasozwa ku wa 15 Nzeri 2017.

Nyirabahizi yavuze ko hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo inzitizi ijyanye n’ubuke bw’ibitabo iveho.

Yagize ati “Umuco wo gusoma no kwandika ntabwo watera imbere ibyo gusoma bidahagije. MINISPOC irimo guteza imbere abanditsi b’ibitabo kugira ngo bazamuke bityo ibitabo bibe byinshi, ushatse gusoma wese abone igitabo, mbese buri muntu abigire ibye aho ari hose”.

Beatha Nyirabahizi, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe amasomero n'ubushyinguranyandiko cyo muri MINISPOC
Beatha Nyirabahizi, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasomero n’ubushyinguranyandiko cyo muri MINISPOC

Akomeza avuga ko aya marushanwa arimo n’ibihembo ku buryo bizatuma abandi bana bagira umuhate wo kumenya gusoma.

Cyubahiro Zodiac waturutse mu ishuri ribanza rya Kacyiru I, wanatsinze amarushanwa yo gusoma, avuga uko yakiriye ibihembo.

Ati “Nakiriye neza igihembo mpawe, kiranshimishije. Ngiye kwifashisha ibi bitabo bampaye, njye njya mu isomero kenshi bityo nzamure ubumenyi, nzakomeze kuba uwa mbere”.

Mugenzi we Ineza Teta Checkina, wo ku ishuri ribanza ry’Imena watsinze amarushanwa mu mivugo, ngo bimuhaye imbaraga zo gukomeza kwiyungura ubwenge.

Ati “Ndishimye cyane kuko bampaye ibitabo mbikeneye, bizangirira akamaro kanini. Aya marushanwa atumye niyemeza gukomeza kwitoza kwandika imivugo ndetse nkomeze no gusoma ibitabo byinshi bityo niyungure ubumenyi”.

Dufatanye Jonas, umwarimu wo ku ishuri rya Kacyiru I, avuga ko ayo marushanwa afite akamaro kanini.

Ati “Atuma tubona uko abana bahagaze muri rusange mu gusoma Ikinyarwanda. Bigaragara ko hakiri ikibazo kuko abana basoma cyane ibitabo byo mu zindi ndimi, gusa haracyari n’ikibazo cy’ibitabo bike by’Ikinyarwanda”.

Abatsinze amarushanwa bahawe ibihembo
Abatsinze amarushanwa bahawe ibihembo

Ayo marushanwa yitabiriwe n’amashuri 25 mu gihugu cyose, yibanze ku gusoma, kubara inkuru, kuvuga inyuguti zigize ijambo n’imivugo.

Abatsinze bahembwe ibitabo byo gusoma, inkoranyamagambo, amakayi, imipira yo kwambara n’ibikapu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubundi uwakemura ikibazo cy’ibitabo bike by’ikinyarwanda
yaba akemuye n’ikibazo cyo gusoma mu bana.

baptiste yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka