Guhagararira u Rwanda ku myaka 14 ni inzozi zibaye impamo kuri Nshuti
Nshuti Allegra ufite imyaka 14 ni umwe mu banyeshuri batanu batsindiye kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa yo kwandika inkuru azabera muri Tanzania.
Nshuti uvuka mu Karere ka Gasabo yiga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye ry’ubumenyi rya Musanze (Ecole des Sciences de Musanze), riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yatoranijwe nyuma yo gutsinda ku manota 82,5% amarushanwa yo kwandika neza inkuru mu rurimi rw’Icyongereza yari ahanganyemo n’abandi banyeshuri barenga 400. Ayo marushanwa yari ahuje abanyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye yo hirya no hino mu gihugu.
Aganira na Kigali Today, Nshuti witeguye kujya guhagararira igihugu, yatangaje ko gukunda gusoma ibitabo akora ubushakashatsi no gushyira ingufu mu rurimi rw’Icyongereza biri mu byamufashije kwitwara neza.
Agira ati "Ntabwo nsanzwe mba uwa mbere hari ubwo nsinda cyangwa ngatsindwa gusa ibanga nakoresheje nta rindi uretse gukunda gusoma ibitabo ngashyira ingufu mu rururimi rw’Icyongereza."
Gutsinda ayo marushanwa byaramushimishije ariko aracyakomeza kwitegura kugira ngo azitware neza ubwo azaba ahanganye n’abandi bakomoka mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ati "Ibyakorwaga kera ntibyaheshaga agaciro umwana w’umukobwa ariko ubu ubwo nabaye uwa mbere neretse abakobwa ko dushoboye rwose ntidukwiye kwitinya nibwo butumwa naha bagenzi banjye."
Umuryango wishimiye ko umwana wabo agiye guhagrarira igihugu
Marara Camille umubyeyi wa Nshuti utuye mu Karere ka Gasabo, avuga ko yishimiye inkuru yo kumva ko umwana we yahize abandi akaba yatoranijwe kuzahagararira u Rwanda. Ariko ngo ntibatunguwe n’impano bamubonagamo.
Amwenyura yagize Ati “Nshuti, akiri n’umwana muto twamubonagamo impano kuko yakundaga gusoma. Akiri mu mashuri abanza muri La fontaine nibwo yatangiye kwigaragaza mu mpano y’indimi.
Se yahishuye ko Nshuti atari we mwana we wa mbere ugaragaje impano, kuko na mukuru we yigeze gutsinda amarushanwa yo kuvuga Icyongereza. Nshuri niwe muto mu bana bane bavukana.
Marara agira inama umwana we kuzakomeza kwitwara neza akigirira icyizere akamenya gahunda y’igihugu, kumenya imirongo ngenderwaho y’igihugu no kumenya imikorere ya EAC muri rusange.
Ati: Ndamusaba gutuza kandi akamenya ko ahagarariye igihugu akabyifatamo neza kuko ni ibintu by’agaciro.
Ikigo cye na cyo cyatewe ishema no guhagararirwa
Padiri Jean Claude Mbonimpa uyobora ishuri ry’ubumenyi rya Musanze yabwiye Kigali Today ko ashimishijwe n’ishema Nshuti yihesheje akanarihesha ikigo n’igihugu muri rusange.
Ati: Iyo usomye inyandiko uyu mwana yanditse ubona ko mu Rwanda abana batangiye gusobanukirwa imikorere ya EAC. Bihesheje ishema umwana kuko byaramwubatse bimuhaye n’icyizere cyo kumva ko ashoboye, bihesheje ishema uru rugo rwacu nk’ishuri risanzwe ryitwara neza mu masomo y’ubumenyi kuba rero no mu ndimi tubonye umwana urihagararira ni ishema rikomeye.
Umukozi ushinzwe amarushanwa ya EAC yo kwandika imyandiko muri Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) Habinana Jacques yatangaje ko ayo marushanwa yitabiriwe n’ibigo byose byifuje kuyitabira mu gihugu.
Akomeza avuga ko icyo ibyo bigo byasabwaga ari ugushishikariza abana bo mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kwitabira ayo marushanwa.
Habimana avuga ko abanyeshuri batanu batoranijwe bazahabwa ibihembo ku rwego rw’igihugu n’ibigo bigaho bihembwe, kuko biba bifatwa nk’ibigo by’indashyikirwa mu bindi cyane cyane ikigo kiba cyaturutseho umwana wabaye uwa mbere.
Mu mpera z’umwaka wa 2017 nibwo abanyeshuri batoranijwe mu Rwanda uko ari batanu bazerekeza mu Mujyi wa Arusha muri Tanzaniya guhagararira u Rwanda bazafashwa gusura ahantu hatandukanye.
Uko ari 30 bazaba bahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa EAC hazatoranywamo batanu bazahembwa mu nama bazahuriramo n’abakuru b’ibyo bihugu. Igihembo gikuru kingana n’Amadorari y’Amerika 1.500 kizegukanwa n’uzaba yahize abandi.
Abana batanu bazahagararira u Rwanda muri EAC ni abakobwa batatu n’abahungu babiri, uwa mbere ni uwo muri Ecole des Sciences de Musanze, Nshuti Allegra, uwa kabiri ni uwo muri Fawe Girls School, Mukundente Jessica, akurikirwa n’uwo muri GS ST Joseph Kabgayi Ntwari Ipolain uwa kane ni uwo muri GS Kigeme Igiraneza Yannick undi ni Mugeni Uwera Esther wo muri Gashora Girls Academy.
Insanganyamatsiko bakozeho inyandiko zabo mu ndimi zikoreshwa muri EAC yagiraga iti “Ni akahe kamaro ko kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ese ni iki bizamarira abaturage b’ibi bihugu mu kuzamura imibereho yabo?"
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
congratulation Nshuti uri IMBANGUKANABINGWI nyayo rwose !
Ndagushyimira Nshuti Allegra uhesheje urugo rwacu (E. Sc de Musanze ishema.Komerezaho tukuri inyuma
Congtats Nshuti!. I am proud of you my colleague and my own student. Komerezaho uzabikore neza turakwizeye.
Thank to my school and my Father Fr.Jean Claude MBONIMPA
nshuti nuko rwose congrz uhejeje ishema urugo wigamo knd Imana izagufasha uzabyitwaramo neza. natwe abizemo uduhesheje ishema. bravo kumubyeyi wacu Father Mbonimpa J Claude! ¡!!
Muzaze no kuri Gashora Girls Academy muvugishe indi ndatwa yacu yitwa Mugeni Uwera Esther nawe uzahagarira u Rwanda muri aya marushanywa. Murakoze turabategereje.. anyways, congz Nshuti. ibyiza bir imbere....
Warakoze Nshuti kandi Musanze nziza abo wareze turagushimira uburere nuburezi waduhaye.
Congz to nshuti kandi Imana ishimwe ya gushoboje kandi amahirwe masa kubisigaye Imana Uzagufasha kabisa thx
the father head master
Congz shunti ahesheje ishema my school nizeho kbsa uri imbagukanabigwi pe E.sc.musanze
God be with you
Ndashaka gushimira uwo mwana Nshuti Allegra hamwe n’abamureze bose. Bakomereze aho. IMANA ishimwe kandi ibarinde mwese muri Kigali Today. Matata Yozefu.
conglutulation to ou MEGA school,natwe baharangirije dutewe ishema n’urugo rwacu kd Uwiteka akomez abafashe.....salute to our father hdmaster Jean claude MBONIMPA..
Oh birashimishije cyane, gahunda nkizo nizihoreho maze abana babashe kwerekana impano bibitseho cyangwa bavukanye.