ES Muhororo yegukanye umwanya wa mbere mu guhanga udushya ku rwego rw’igihugu

Ishuri ryisumbuye rya Muhororo mu karere ka Ngororero ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere mu kwerekana udushya abanyeshuri babo bakora babikuye mu masomo biga.

Abana bbafashwa na Educatebishimira udushya baba bagezeho
Abana bbafashwa na Educatebishimira udushya baba bagezeho

Mu byo bagaragaje byabagize indashyikirwa harimo ibijyanye n’ubuvumvu, gukora amasabune, imitobe n’ubukorikori.

Ni amarushanwa yaberaga mu gihugu cyose yateguwe n’umushinga Educate ifatanyije na REB akaba yasorejwe ku kicukiro tariki ya 09 Kamena 2018.

Iyo ugeze aho abana babaye aba mbere mu turere bamurikira ibyo bakora wagira ngo ni ibintu bakuye mu nganda byo kumurika. Utangazwa n’uko bakubwira ko ari bo ubwabo babyikoreye.

Ubona imyenda baboshye, ukabona imitako idasanzwe, imitobe, insenda n’ibindi bintu byinshi ubundi bikorwa n’inganda.

Uyu mukobwa yiga mu kigo cy’amashuri cya Rwaza yitwa Niyigena Hawa avuga ko bakoze laboratwari igendanwa bagakora projecteur n’ibindi.

“Twabashije guhanga laboratwari idufasha kuba wayigendana ahantu hose, bigatuma abavuga ko babuze ubushobozi bwo kuba laboratwari batabyitwaza, dore twakoze projecteur idahenze, utwuma dukuraho ivumbi ni twebwe ubwacu twabyikoreye mu bumenyi dukura mu ishuri”.

Umwe mu barimu muri Stella Matutina Gasore Innocent ngo ubu buryo bushya bwo kwigisha butuma abana bagaragaza ubushobozi bifitemo.

Yagize ati “Abana benshi hari ibyo bakora batari bazi ko babishobora, ibi bizatuma abana bakura bazi icyo bakwikorera, bityo kumva ngo umwana yarize yabuze akazi ntibyongere”.

Umuyobozi wa Educate Rwanda, Donnalee Donaldson, akaba ari na bo bateguye aya marushanwa avuga ko ukurushanwa kw’abana gutuma barushaho gukora neza ibintu bishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga kandi bikabaremamo icyizere mu bushobozi bwabo.

Yagize ati “Twabanje kureba uko bikorwa muri Uganda, tubona ukuntu mu Rwanda hari gahunda nziza turabikora kandi biratangaje. Intera bigezeho abana barakora ibintu ugatangara, birasaba ko tugumya guhugura abarimu gushaka izindi mfashanyigisho ndetse no gukomeza amarushanwa nk’aya”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda, REB, Nzitabakuze Claudien avuga ko uyu ari umusaruro w’integanyanyigisho nshya aho abana basoza amasomo yabo bafite ubushobozi bwo gukora ibyo biga.

Yagize ati “Integanyanyigisho nshya ifasha abana kunguka ubumenyi bakanabushyira mu bikorwa, murabona ko abana batakiga ibyo mu mpapuro gusa bazajya bashyira mu bikorwa ibyo bize bakazabasha kwihangira imirimo ndetse no gufunguka ku isoko ry’umurimo”.

Gusa ngo ikibazo cy’amafaranga n’umwanya kiracyari ikibazo kugira ngo abana babone ibikoresho bihagije no bashyire mu bikorwa ubumenyi bw’indoto zabo.

Ishuri ryisumbuye rya Muhororo mu Ngororero ryahize andi mashuri ryahembwe ibihumbi 300 by’amafaranga y’ u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

unva rwose pe shaka amakuru neza we kubeshya abantu rwose hindura iyi nkuru muvandi

YANNICK yanditse ku itariki ya: 12-06-2018  →  Musubize

Ariko nanjye ndatangaye!Uyu munyamakuru iyi nkuru yayitumye nde ko bigaragara ko atigeze akandagira kuri terrain! Gutekinika.com

Mapambano yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Ariko nanjye ndatangaye!Uyu munyamakuru iyi nkuru yayitumye nde ko bigaragara ko atigeze akandagira kuri terrain! Gutekinika.com

Mapambano yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Ariko nanjye ndatangaye!Uyu munyamakuru iyi nkuru yayitumye nde ko bigaragara ko atigeze akandagira kuri terrain! Gutekinika.com

Mapambano yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Rwose Nyakubahwa munyamakuru Jean Claude, ihangane iyo nkuru yawe uyisubiremo. Nta tangazamakuru nize, ariko inkuru yawe rwose ntiyuzuye. Abo wahaye interview bose nta n’umwe wo kuri E S Muhororo urimwo, ifoto wakoresheje sinzi aho wayikuye kuko twari ku karere ka Kicukiro ariko wowe wakoresheje ifoto yo ku kigo kitazwi, Plz gerageze ukosore. Uruzi nibura iyo ushyiraho ifoto y’akarere ka Kicukiro?!!!

Bernard yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Ariko ko umuntu yakwibeshya mu myandikire tukihangana iriya foto yo ihuriye hehe na competition ya Kicukiro koko?!!

Narabamenye yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Hoya,hoya sigaho ntukabeshye isuba riva!GS MUHORORO itandukanye na E.S MUHORORO. Kosora inkuru yawe cg ubaze amakuru neza kuri 0786090195. nitwe twatsinze kd iyo GS MUHORORO ntanubwo iba mu mashuri afashwa na Educate!

Bazimaziki yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Ariko mwagiye mutangaza inkuru mwahagazeho?Njye nari nibereye KICUKIRO
ntabwo ari GS Muhororo ni E.S MUHORORO.
PLZ, KOSORA INKURU VUBA VUBA.

Egidio yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Iyi nkuru uwayikoze yibeshye.1) ishuri ryakoze ako gahigo ni ES Muhororo ntabwo Ari GS Muhororo nubwo yose Ari aya Ngororero.2)Iyo foto yakoreshejwe ntaho ahuriye n’abanyeshuri Bari bahari.3) Uwo munyamakuru asabwe kubikosora.

Bernard yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka