Dore ibanga ryafashije abakobwa ba Gashora Girls’ Academy kwegukana amarushanwa y’ibiganirompaka

Gashora Girls’ Academy ni ishuri rihereye mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera ku birometero 28 uvuye i Nyamata.

Abakobwa bari bahagarariye Gashora Girl's Academy mu marushannwa Nyafurika y'ibiganiro mpaka
Abakobwa bari bahagarariye Gashora Girl’s Academy mu marushannwa Nyafurika y’ibiganiro mpaka

Iryo shuri riri ku bilometero 5 uvuye ku Gasantire ka Ramiro unyuze mu muhanda w’umugenderano. Abaturage bo muri ako gace bavuga ko n’ubusanzwe ari ishuri ritangaje.

Jean Mbonigaba, umumotari w’i Ramiro, agira ati “Navukiye ino ariko kuva iri shuri ryashingwa muri 2010 sindabona umukobwa n’umwe wo muri iki kigo acaracara hano mu giturage. Iyo hagize ukenera gusohoka abayobozi babo baraduhamagara tukajya kumutwara. Ni abana bafite uburere bwiza kandi b’abanyabwenge.”

Ibyo Mbonigaba avuga ni ukuri kuko iri shuri rimaze guhabwa ibikombe byinshi mu Rwanda no mu mahanga.

Mu marushanwa y’ibiganirompaka aherutse kubera muri Uganda hagati ya tariki 8-15 Nzeli, abakobwa biga muri Gashora Girls’ Academy begukanye umwanya wa mbere.

Byatumye Kigali Today, binyuze mu ishami ryayo ryandika mu Cyongereza, KT Press inyarukira i Gashora, ngo yumve akari mu nda y’intyoza za Gashora n’abazirera.

Ukigera kuri Gashora Girls’ Academy, ushobora kubanza kugira impungenge ko nta muntu uhaba kubera umutuzo mwinshi n’amajwi y’inyoni ziririrmba.

Ukinjira, wakirwa n’ubusitani butoshye kandi buconze neza n’ibyumba by’amashuri byubatse ku buryo bworoheje.Icyakora, ikigo gikikijwe n’ibiyaga bibiri ari byo Mirayi na Rumira.

N’ubwo ari mu masaha yo kwiga, abanyeshuri bose bakaba bari mu ishuri, abo mu mwaka wa gatandatu bo bicaye mu busitani bategura ibizamini bya Leta bizakorwa mu Kwezi k’ Ugushyingo 2017.

Aba biga mu wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye bari mu ishuri na mwarimu wabo
Aba biga mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye bari mu ishuri na mwarimu wabo

Natasha Teta Semwaga, w’imyaka 17, yambaye ijipo y’ikijuju, ishati y’umweru, inkweto z’umukara n’amasogisi maremare y’umweru, karuvate y’ikigina n’imisatsi miremire arimo aganira n’abarimu be mu busitani.

Semwaga ni umwe mu bakobwa batatu bari bagize itsinda ryegukanye amarushanwa Nyafurika y’ibiganirompaka.

Ishuri ry’abakobwa rya Gashora “Gashora Girls’ Academy” ryari ryohereje amatsinda abiri y’abakobwa batatu batatu muri ayo marushanwa ariko itsinda irigizwe na Natasha Teta Semwaga w’imyaka 17, Cynthia Cyuzuzo w’imyaka 17 na Nikitah Isabella na we w’imyaka 17 ni ryo ryegukanye igikombe.

Samantha Bell, umwarimu ubatoza mu biganirompaka, agira ati “Amatsinda yombi yari yageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ariko akanama nkemurampaka kagendera ku manota yo mu byiciro bya mbere banga ko amatsinda abiri yo mu kigo kimwe yahangana ku cyiciro cya nyuma.”

Gashora yaje kwegukana umwanya wa mbere ndetse Semwaga aba ari we wegukana irushanwa muri rusange, Isabella aba uwa gatatu naho Sylvie Mahoro Wairimu w’imyaka 17 wo mu itsinda ryabaye irya kabiri ahabwa igihembo nk’uwitwaye neza mu gihugu cya Uganda.

Abakobwa bose bo mu Rwanda bitabiriye iri rushanwa biga amasiyansi arimo Ubugenge (Physics), Imibare (Maths), Ibinyabuzima (Biology), Ubutabire (Chemistry) n’Ubumenyi bw’isi (Geography) muri Gashora Girls’ Academy.

Aya marushanwa Nyafurika mu biganirompaka yari yahuje ibigo mirongo itatu byo mu bihugu birindwi birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Zimbabwe n’Afurika y’Epfo.

Ni yo marushanwa yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika akaba ategurwa na Leta ya Uganda mu rwego rwo gufasha urubyiruko gushakira umuti ibibazo birwugarije kandi byugarije sosiyete.

Ibiganirompaka byakorwaga ku nsanganyamatsiko zirimo amarushanwa y’ubwiza, amateka y’Afurika, ubukungu ndetse n’ibitekerezo bishingiye ku kwibohora kw’Afurika (Panafricanism).

Isabella agira ati “Insanganyamatsiko zijyanye na siyansi ntabwo zarimo kuko siyansi igira ibisubizo birasa ku ntego nko kuvuga ngo rimwe guteranyaho rimwe ni kabiri n’ibindi nk’ibyo.”

Naho Semwaga we ati “Ntacyo bidutwara kuganira ku nsanganyamatsiko zishakira ibisubizo ibibazo bya muntu n’ubwo twiga amasiyansi kuko ni byo mu by’ukuri sosiyete ikeneye.”

Gashora Girls’Academy yatsinze Tembisha High School yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya nyuma cy’ibiganirompaka. Nyamara Tembisha High School ni ishuri rizwi cyane mu kwegukana amarushanwa y’ibiganirompaka ndetse baherutse kwegukana irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku rwego rw’isi.

Iri shuri riherereye mu Nkengero z'ibiyaga aho bituma aba banyeshuri babona akayaga keza kwiga bikaborohera
Iri shuri riherereye mu Nkengero z’ibiyaga aho bituma aba banyeshuri babona akayaga keza kwiga bikaborohera

Cyuzuzo agira ati “Tucyumva ko Tembisha na Mengo yo muri Uganda ziri muri aya marushanwa twagize ubwoba ariko twaje gutangazwa no kumva ko na bo badutinye ahubwo. Bari bafite uburyo bwiza cyane bwo gusobanura insanganyamatsiko zabo ariko bakabura ibitekerezo bifatika mu gihe twebwe twari tubyujuje byombi.”

Aba bakobwa bavuga ko insanganyamatsiko yabafashije cyane kwegukana umwanya wa mbere ni iya Politiki y’Afurika yo gukangurira abaturage kubyara umwana umwe (One Child Policy) mu kwirinda umubare munini w’abaturage uyiheza mu bukene.

Isabella agira ati “Ikigo cya Mengo cyari kiyishyigikiye twebwe tuyirwanya. Twumvaga uburyo rukumbi rwo kwirinda ubwiyongere bukabije bw’abaturage muri Afurika ari uko ibihugu by’Afurika byaca ubuharike kandi bikongera ubukangurambaga ku buryo bwo kuboneza imbyaro.”

Ibanga rya mwarimu

Samantha Bell, umutoza w’ibiganirompaka muri Gashora Girls’Academy” avuga ko igifasha abakobwa yigisha kwitwara neza mu marushanwa ari amasomo atari mu nteganyanyigisho (extra-curricular) ikigo giteza imbere. Buri munyeshuri Gashora Girls’ Academy agira club abarizwamo.

Samantha ati “Ikigo giteza imbere imikoro ya nyuma y’amasomo ku rwego rumwe n’imikoro y’amasomo yo mu nteganyanyigisho.”

Muri iri shuri ry’i Gashora, hari ama-club makumyabiri arimo ayo kubyina, ubukorikori n’ibindi, ariko club y’ibiganirompaka ni yo yiharira umubare munini w’abanyeshuri kuko ifite abagera kuri mirongo itanu.

Samantha akomeza avuga ko mu marushanwa begukanye, abakobwa be wasanganga bakorera hamwe cyane (team spirit), ikintu abaturutse ku bindi bigo baburaga.

Ati “Itsinda ryari rimeze nk’umuntu umwe kandi nyamari bari batatu. Kimwe mu byo nabakundiye ni uko kuba ab’igitsina gore bitababuza gukora ibyo bashaka byose mu buryo babishakamo. Mbereka icyerekezo nkabareka bagatekereza.”

Samantha akomeza agira ati “Muri Kanama ni bwo twamenye ko tuzitabira aya marushanwa, twahise rero dutangira imyiteguro tureba uko ibiganirompaka bikorwa mu marushanwa y’isi kugira ngo turebe uburyo bwiza twakoresha. Nari nanashyizeho itsinda rya gatatu rishinzwe kubafasha mu bushakashatsi kandi rikababwira uko bitwaye muri buri kiganirompaka bakoze.”

Iri shuri rifite inyubako zigezweho ndetse n'amasomero agezweho afasha abanyeshuri guhora bihugura mu byo biga
Iri shuri rifite inyubako zigezweho ndetse n’amasomero agezweho afasha abanyeshuri guhora bihugura mu byo biga

Ishuri Gashora Girls Academy rifite isomero, icyumba cya mudasobwa bakanagira uburyo bwo kureba amakuru mu mpera z’icyumweru, bikabafasha kumenya ibiba birimo kubera mu gihugu no ku isi.

Mu myitozo bakora, iki kigo cyanateguye inama imeze neza nk’Inama Rusange ya Loni, na bo bayikora ubwo habaga Inama ya 72 Rusange ya Loni ku wa 20 Nzeri 2017. Abanyeshuri 65 bagiye mu kigwi cy’abaperezida b’afurika ubundi baganira ku byo batekereza abakuru b’ibihugu baza kuvugaho.

Semwaga ati “Mpagarariye Uburusiya, ndaza kuvuga ku byo igihugu gitekereza ku kibazo cy’impunzi.”

Alain Munyaburanga, Umuyobozi wa Gashora Girls’Academy avuga ko ibiganiro nk’ibi bifasha abanyeshuri gutekereza no kugira indoto zagutse (dream big).

Ati “Dukikijwe n’ibiyaga kandi twitaruye umuhanda, bifasha rero abakobwa bacu kwiga neza nta kibarangaza. Duha kandi ubwisanzure buri wese, ibintu usanga tutumva kimwe n’andi mashuri.”

Akomeza agira ati “Tubaha uburenganzira bwo guhitamo. Urugero, nk’ubu bihitiramo abarimu bazabigisha, ku buryo na njye kugira ngo mpabwe akazi hano nahawe ikizamini cyo kuvuga (interview) n’abanyeshuri. Mu by’ukuri tubaha umwanya muri buri cyemezo dufata bikabafasha kumva bitaweho kandi bahawe agaciro, na byo bikaba ibibafasha mu mitsindire.

Gashora Girls’Academy ifite abanyeshuri 276 bava mu turere dutandukanye tw’igihugu hashingiwe ku mitsindire yabo. Iri shuri ryashinzwe n’Abanyamerikakazi barimo uwitwa Shal Foster na mugenzi we Suzanne Sinegal McGill muri 2010. Ni ishuri ryakira abanyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kandi bakiga bacumbikirwa n’ikigo.

Kuri ubu, rirategura umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatanu impamyabumenyi ku banyeshuri barirangijemo aho ku wa 8 Ukwakira 2017, abakobwa 85 bazaba bashimirwa ko barangije amasomo yabo.

Ishuri Gashora Girls’ Academy rikunda gutsinda amarushanwa menshi y’ibiganirompaka harimo n’iry’Urubyiruko mu Kwihangira Imirimo “Youth Entrepreneurship Datebate Compitition 2015).

Natacha Teta Semwaga uri iburyo n'abanyeshuri bigana
Natacha Teta Semwaga uri iburyo n’abanyeshuri bigana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka