Bosenibamwe yahize guca burundu inzererezi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), yiyemeje gukura inzererezi mu mihanda bitarenze imyaka ibiri.

Hasinywe amasezerano azatuma abana 63 batazasubira mu mihanda
Hasinywe amasezerano azatuma abana 63 batazasubira mu mihanda

Ibi byatangajwe n’Umunyamanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa NRS, Aimé Bosenibamwe.

Aba bayobozi babitangaje mu gikorwa cyo gutangiza inzu izajya icumbikirwamo abana n’abantu bakuru basabiriza ku mihanda, iri mu kigo ngororamuco i Gitagata mu karere ka Bugesera.

Banagiranye amasezerano n’ababyeyi hamwe n’ubuyobozi bw’uturere, ko abana 63 barangije amasomo y’igororamuco mu kigo cy’i Gitagata batazongera gusubira mu muhanda.

Bosenibamwe Aimé avuga ko inyubako zo kwakira abantu bavugwaho ubuzererezi no gusabiriza, zizaba zarangije kubakwa mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka wa 2018.

Uyu muyobozi wa NRS agira ati ”Haracyari abana hafi 2,000 bari mu muhanda bataragera mu bigo ngororamuco, ariko iki kigo nta bushobozi bwo kwakira abantu benshi cyari gifite”.

“Niyo mpamvu Guverinoma yahisemo kwagura ibi bigo kugira ngo byakire umubare munini w’izo nzererezi, harimo na bariya bana b’abakobwa batewe inda bari za Nyabugogo n’ahandi”.

Avuga ko amazu yo kwakira aba bana namara gutunganywa hazabaho ibikorwa byo kubashakisha no kubazana mu bigo ngororamuco.

Avuga ko aya mazu azuzura hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri na miliyoni 900. NRS ivuga kandi ko ikoresha amafaranga arenga miliyoni 80 buri kwezi yo kugorora abavanwa mu buzererezi.

Dr Mukabaramba yashyize ibuye ry'ifatizo mu kigo cya gitagata kirimo kwagurwa ngo cyakire abana benshi b'inzererezi
Dr Mukabaramba yashyize ibuye ry’ifatizo mu kigo cya gitagata kirimo kwagurwa ngo cyakire abana benshi b’inzererezi

Umwe mu babyeyi waje kureba umwana we mu kigo i Gitagata, avuga ko yishimiye kubona umwana we arerewe muri icyo kigo, ariko ko ubukene bwatumye ajya mu muhanda ngo ntaho bwagiye.

Ati ”Kubera kutagira isambu no kubaho mu bupagasi hirya no hino muri aka karere ka Bugesera, umwana yarabibonye arigendera”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alivera Mukabaramba araburira ababyeyi batagumana abana mu miryango, ko nabo barimo gusabirwa ibihano.

Akavuga ko niba ari impamvu y’ubukene, umuntu yakwifashisha umurenge SACCO ukamuguriza igishoro cyo kwiteza imbere kandi akitabira gahunda zirimo iya VUP.

Ati”Imiryango itishoboye ibarirwa hagati y’ibihumbi 85-90 ihabwa amafaranga agera muri za miliyari, hari n’amafaranga ari muri SACCO badakoresha”.

Dr Mukabaramba akomeza agira ati ”Hari ubukene abantu bitera kuko badashobora gukora. Abashyira mu nshingano ibihano bagomba kubikora”.

Abana bajya mu mihanda bavuga ko babiterwa n’ubukene mu miryango yabo, amakimbirane y’abashakanye ndetse n’irari ry’ibyo babonana abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bimeze nka Minister wo mu Rwanda wigeze kuvuga ko muli 2008,UBUKENE mu Rwanda buzaba ari "umugani".Cyangwa Mobutu wigeze kubwira Abanyekongo ngo muli 1980,buli muturage azaba afite imodoka.Ibi ni ukurota.Mu bihugu byose habamo INZEREREZI,abakene,abarwayi,abasaza,urupfu,etc...Nta muntu numwe wabikuraho.UMUTI wabyo ni umwe gusa,nubwo abantu batawitayeho,bakibera mu byisi gusa.Ku Munsi w’Imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo.Byisomere muli Daniel 2:44.Noneho isi ibe Paradizo,ibibazo byose biveho.Ndetse n’urupfu.Byisomere muli Ibyahishuwe 21:4.Niba ushaka kuba muli iyo Paradizo,tangira ushake imana cyane kugirango uzarokoke ku Munsi w’Imperuka nkuko dusoma muli Zefaniya 2:3.Kubera ko abantu bibera mu byisi gusa ntibite ku byerekeye imana,ibafata nk’abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.

Gatare yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka