Batsindiye kwiga muri kaminuza batararangiza n’ayisumbuye

Abanyeshuri batatu bakoze imishinga ihiga iyindi mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bemerewe na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) kuzayigamo mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.

Abatsindiye kuzishyurwa Kaminuza
Abatsindiye kuzishyurwa Kaminuza

Ayo marushanwa yasojwe ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 yateguwe n’iyo Kaminuza, akorerwa mu bigo 12 byo mu Ntara enye byigisha ibyerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi. Muri ibyo bigo byose hatoranyijwemo imishinga 37 na yo itoranywamo 12, yongera gutoranywamo itandatu na yo itoranywamo itatu yemezwa n’akanama nkemurampaka ko ari yo itsinze ku rwego rw’igihugu.

Uwabaye uwa mbere ni uw’umukobwa witwa Vumilia Charlotte w’imyaka 19 y’amavuko. Yiga mu karere ka Gatsibo ku kigo cya EFA Nyagahanga mu mwaka wa gatandatu. Akomoka mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura akaba yiga ibijyanye no gutunganya no kongerera ibiribwa agaciro (Food Processing). Umushinga we ni uwo gukora ifu yo kwifashisha mu gukora imiti ukaba watsinze n’amajwi 31,1/50.

Vumilia avuga ko igitekerezo cyo gutegura uwo mushinga cyaturutse ku makuru yarebye kuri televiziyo bavuga ko hari uruganda rugiye gutangira gukora imiti mu Rwanda. Ngo yashingiye na none ku isomo bize rijyanye no gutunganya ibinyamizi n’ibinyabijumba mo ibindi bintu, dore ko ubusanzwe mu binyamizi n’ibinyabijumba havamo ifu (yitwa starch)yifashishwa mu gukora imiti.

Yahise yiyemeza gutegura umushinga wo kuzakoramo iyo fu yakwifashishwa mu gukora imiti, hanyuma akazakorana n’urwo ruganda rugiye gutangizwa mu Rwanda.

Iyo fu inifashishwa mu gukora imigati ya kizungu (cakes) ikifashishwa no mu bakora mu byerekeranye n’imiyoboro y’amazi.

Akimara gutangazwa ko ari we wabaye umwa mbere yishimye cyane. Ati "Nabyakiriye neza cyane, mbese byandenze. Ndabashimira cyane, baradufashije, baduteye umwete."

Uwa kabiri yabaye Joel Itangirubuntu wabonye amanota 30,9/50 akaba yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rilima mu Karere ka Bugesera.

Umushinga we ni uwo gukora ibikoresho byifashishwa mu gutanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba. Arateganya no gutunganya amazi akaba yakwifashishwa mu mwanya w’ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa mu guteka no gutwara imodoka.

Ati "ni mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli bikomeza kuba bike ndetse bikanahenda "

Ni umushinga ateganya kuzakorera i Bugesera hafi y’ikibuga cy’indege, ku bwe agasanga uzihutisha iterambere ry’igihugu, ugaha n’abaturage akazi.

Umushinga wateguwe n’umunyeshuri witwa Bigirimana Amos wegukanye umwanya wa gatatu n’amanota 30,4/50.

Bigirimana ni uwo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki. Afite imyaka 18 y’amavuko akaba yiga ku ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya EAV Bigogwe.

Umushinga we ni uw’ubworozi bw’inkoko zitanga amagi n’inyama agasanga ari ingirakamaro kuko amagi azagabanya ikibazo cy’imirire mibi, ukazatanga n’akazi ku batagafite.

Ati "kuba ntsinze rwose mbyakiriye neza, ngiye gutegura ubuzima bwanjye bw’ejo hazaza neza."

Abahatanaga
Abahatanaga

Abo banyeshuri bose bageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Bavuga ko bizeye kuzatsinda ibizamini bya Leta neza kuko n’ubundi basanzwe baza mu myanya y’imbere mu ishuri. Ngo bazanakora ikizamini bafite umwete kugira ngo ayo mahirwe bagize yo guhembwa kwiga muri kaminuza atazabapfira ubusa.

Rutikanga Alexandre, umuyobozi muri Kaminuza ya UTAB akaba ari na we wari ukuriye itegurwa n’isuzuma ry’ayo marushanwa avuga ko amarushanwa nk’ayo ku bantu b’urubyiruko, biga ubuhinzi n’ubworozi, agamije kubategura kugira ngo batangire gushyira mu bikorwa ibyo biga bakiri bato.

Ati : "turashaka gutangira gutoza abantu bazaba umusemburo w’impinduka nziza mu buhinzi, mu bworozi, mu buzima bw’umuryango n’iterambere ry’umuryango ari ryo rikomokaho iterambere ry’igihugu."

Rutikanga Alexandre, umuyobozi muri Kaminuza ya UTAB
Rutikanga Alexandre, umuyobozi muri Kaminuza ya UTAB

Naho kuba muri iyo kaminuza abanyeshuri biga imyaka iri hagati y’itatu n’ine bitewe n’ibyo umunyeshuri yiga, nyamara abo batatu b’indashyikirwa Kaminuza n’abafatanyabikorwa bayo bakaba bazishyurira abo banyeshuri umwaka umwe, uwo muyobozi yabamaze impungenge agira ati "inkunga babonye yo kwiga muri UTAB ni iy’umwaka umwe, ariko tuzasuzuma niba uwayihawe akomeje kwitwara neza cyangwa se afite ikibazo cy’ubushobozi, noneho n’imyaka ikurikiyeho akaba yabona iyo nkunga kuko turashaka ko na cya gitekerezo afite kidapfuba, kitibagirana kugira ngo abarimu ba hano bazakomeze kumukurikirana.”

Abanyeshuri bakoze indi mishinga myiza ariko itaje muri itatu ya mbere bizejwe gukomeza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo mu gihe haboneka inkunga ba nyirayo bazafashwe kuyishyira mu bikorwa.

Ku ikubitiro, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyemeye gutera inkunga ingana na 40% imishinga yerekeranye no guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga n’ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabyo. Abafite imishinga yo gufata neza ibidukikije no kubirinda kwangirika, na bo icyo kigo NAEB cyababwiye ko kibishingira 100%.

NAEB kandi yemeye ko binyuze mu masezerano ifitanye na BDF yafasha abo banyeshuri gukorera imishinga yabo ubuvugizi muri BDF imishinga yabo igahabwa inkunga yo kubafasha kuyishyira mu bikorwa, dore ko abayikoze bose bakiri mu cyiciro cy’urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nbyiza cyane

alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka