Banze gushaka abagabo bihebera kurera imfubyi muri SOS
Abarezi b’abana mu midugudu ya SOS irera impfubyi, bavuga ko badashobora gushaka abagabo kugeza barangije ubuzima bwo ku isi.
Impamvu itera aba bantu kubaho nk’ababikira, ngo ni uko baba birinda gusiga abana bashinzwe kurera, kuko biyumvisha ko ari nko kongera kubagira impfubyi.
Mukangamije Marigarita kuri ubu ufite imyaka 75, ashaje ari ingaragu ku mpamvu z’uko yabwiwe n’umusenyeri akiri umwana ko impano ye ari ukurera abana kandi ngo kwihebera uburezi bw’abana ntibyajyana n’umuhamagaro wo kubaka urugo.’
Yagize ati" Iryo jwi nararyumviye kuko nkunda kurera abana cyane; abasore benshi barandambagije ariko ntabwo nigeze mbyemera kubera iyo mpamvu gusa".
Mukangamije ubu agiye mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe na bagenzi be batanu barimo abatangiranye n’umuryango wa SOS ubwo wazaga gukorera mu Rwanda mu mwaka w’1979.
Uwitwa Nyirahabineza Matilde w’imyaka 50, nawe avuga ko yaje muri SOS nyuma y’uko indwara zihitanye ababyeyi be bombi mu mwaka wa 1980.
Nyirahabineza avuga ko yageze muri SOS arerwa n’umuntu utamuzi mu buryo yemeza ko burenze uko imiryango myinshi irera abana muri iki gihe, akaba ari ho avuga ko yakuye igitekerezo cyo kudashaka umugabo.
Umuryango w’abantu barerewe muri SOS wibutse aba babyeyi bigomwe kudashaka abagabo no kutabyara abana babo bwite, ukaba waje kubashimira ubwo bwitange.
Uwitwa Kwibuka Olivier urererwa muri SOS- Kigali agira ati"Aba babyeyi ni abo gushimirwa cyane kuko jye naje hano mu mwaka wa 2,000, nta wundi muntu nari kubona wo kunyitaho nk’uko babikora".
Umuyobozi w’ibikorwa bya SOS i Kigali, Karega Diogene avuga ko kugira ngo umuntu yemererwe kurera abana muri SOS, agomba kumara imyaka ibiri byibura ageragezwa, harimo no kureba niba bashobora kwihanganira kudashaka abagabo.
Karega agira ati"Gusiga aba bana ukajya gushaka umugabo bifatwa nko kongera kubagira impfubyi. Gusa nyine hari benshi mu bakobwa bidashobokera, abo rwose turabemerera ndetse tukanabashyingira".
SOS Kigali kuri ubu yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ababyeyi batandatu, ikaba ifite abandi 13 bakiri mu mirimo. Abana barenga 300 nibo SOS ivuga ko bamaze kunyura mu maboko y’aba babyeyi mu myaka 38 uyu muryango umaze ukorera i Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|