Bamwe mu barangiza amashuri y’ubumenyingiro bagashinga ayabo

Harindintwari Claude warangije amashuri y’ubumenyingiro mu ishuri rya VTC Gacuriro, avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe amaze akora yinjije Miliyoni 15Frw.

Claude Harindintwari asuzuma imwe mu modoka y'abakiriya
Claude Harindintwari asuzuma imwe mu modoka y’abakiriya

Harindintwari akimara kurangiza amashuri ye muri iri shuri ntiyigeze atekereza ko yakorera amafaranga agera kuri miliyoni, ariko inzozi zaje kuba impamo kuko mu mwaka umwe yahise yinjiza miliyoni zisaga 15Frw.

Yize muri VTC Gacuriro ibijyanye no gusuzuma ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga (Diagnostic). Amafaranga yahakuraga yayaguzemo ibikoresho byo gusuzuma bye bwite,bituma abasha gukorera abantu batandukanye aninjiza amafaranga.

Kuri ubu yashinze ikigo cye cyigisha ingororangingo(Gym Tonic) gifite agaciro ka miliyoni 6.5Frw, akagira n’umushinga w’ibihumyo ufite agaciro ka miliyoni 3.5Frw n’ibindi bikorwa bitandukanye bigera kuri Miliyoni 15Frw.

Imwe mu myenda badoda
Imwe mu myenda badoda

Kuri ubu arateganya gutumiza hanze ibikoresho bigizwe ahanini n’imfunguzo z’imodoka zo mu bwoko bwa Benz, akajya yicurira imfunguzo akoresheje Prorogramu ya mudasobwa.

Yagize ati “Nabashije gukorera amafaranga ndayabika nongeraho ayo nakoreye mbasha kugera ku gishoro cyamfashije kwiteza imbere”

Muri icyo kigo cya VTC Gacuriro kandi higwamo ibintu bitandukanye bijyanye no gukora imyuga ifasha igihugu kwihuta mu burezi bukenewe.

Nyirarukundo Winfried ufite imyaka 20 wiga muri iryo shuri, avuga ko mu mezi atanu ahamaze yahungukiye byinshi mu budozi ku buryo nagera hanze azaba afite ubumenyi buhagije.

Ubuyobozi bw’ikigo cya VTC Gacuriro buvuga ko bwishimira kumva ko abanyeshuri bwigishije iyo bageze hanze bagira icyo bamarira umuryango Nyarwanda, kuko bakoresha ibikoresho bigezweho mu ikoranabuhanga, nk’uko byemezwa na Munyaneza Faustin wigisha mu ishami ry’ubukanishi.

Aha ni mu igaraji rya VTC Gacuriro aho bigishiriza abanyeshuri
Aha ni mu igaraji rya VTC Gacuriro aho bigishiriza abanyeshuri
Banigira ku kibaho ibyo bagiye gukora
Banigira ku kibaho ibyo bagiye gukora

Ati "Gutunganya imodoka zigezweho kuri ubu bisaba kuba ufite ibikoresho bigezweho. Niyo mpamvu abanyeshuri barangiza hano babona akazi mu buryo bwihuse kuko ibikoresho bahasanga baba babimenyereye."

VTC Gacuriro itanga ubumenyi mu gutunganya imisatsi, ubukanishi bw’imodoka, amashanyarazi, guteka, ubudozi, ubwubatsi, gusudira no gutunganya ibikomoka ku bihingwa.

Icyo kigo cyatangiye mu 1973 ariko kiza guhagarara kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Cyongeye gutangiza amasomo mu 1998, aho kugeza ubu kimaze gushyira ku isoko abagera ku 7.005.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka