Bahamya ko kugira ubumenyi ku muco byabafasha kwibeshaho

Abana batangiye kwiga ibijyanye n’umuco mu Ngoro y’Umurage y’i Huye baremeza ko bishobora kuzabaviramo ubumenyi buzabafasha kwibeshaho.

Mu mujyi wa Huye abantu baje kwihera ijisho imikino y'aba bana
Mu mujyi wa Huye abantu baje kwihera ijisho imikino y’aba bana

Iyi gahunda ubusanzwe yatangiye ku wa 12 Ukuboza 2016, yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016.

Abana bayitabiriye bakoze umwiyereko mu mujyi wa Butare, babyina, kandi bitwaje bimwe mu bikoresho gakondo bigaragaza bimwe mu byo bamaze kumenya mu minsi ine bamaze biga.

Bimwe mu bikoresho gakondo na byo byagaragaye mu mwiyereko
Bimwe mu bikoresho gakondo na byo byagaragaye mu mwiyereko

Mu byo bamaze kumenya harimo kwivugira inka, kwivuga, kuririmba no kubyina ndetse no gukora ubukorikori butandukanye nko kubumba no gukora imitako bahereye ku mpapuro, ubundi ziba zajugunywe.

Bavuga ko bamaze no kumenya imwe mu migenzo n’imvugo zikwiye zijyanye n’inka nko gutereka amata no kuyacunda.

Basobanuriye Miss Heritage uko amata yitabwagaho
Basobanuriye Miss Heritage uko amata yitabwagaho

Ibi byose abana bavuga ko bishobora kuzabafasha kwibeshaho mu buzima buri imbere, nk’uko Joyeuse Uwase yitoje kuririmba abivuga.

Yagize ati “Ntashoboye kwiga nazajya mu itorero nkajya ndirimba nkabona amafaranga.”

Ku

Abana bigishwa no kubumba
Abana bigishwa no kubumba

ba ibyo biga byazabagirira akamaro mu bihe biri imbere ni na byo bamwe mu babyeyi bohereje abana batekereza.

Esperance Mukamwambutsa utuye i Tumba avuga ko yohereje umwana we urangije umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, agamije ko yiga kubyina ngo bizamufashe kwibeshaho.

Yungamo ati “aho ahagereye yambwiye ko yatangiye kwiga n’imyuga. Ibyo ntekereza ko na byo bizamufasha.”

Bize gukora imitako mu mpapuro zamaze gukoreshwa
Bize gukora imitako mu mpapuro zamaze gukoreshwa

nk’uko bivugwa na Jérôme Karangwa, umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri iki kigo, nabo ngo bagennye izi nyigisho bifuza ko zagirira akamaro abana.
Ati “Usibye kuba dushaka kubasigarana igihe ababyeyi babo bagiye mu mirimo, twe tureba n’imbere.

Dushaka ko ingoro z’umurage w’u Rwanda zizabona abazibungabunga mu bihe biri imbere. Ikindi, imyuga biga igaragaza impano bafite, dutekereza ko yazabafasha kwibeshaho.”

Intore na zo zagaragaje ko iminsi ine witoza atari mikeya
Intore na zo zagaragaje ko iminsi ine witoza atari mikeya

Iyi gahunda izasozwa tariki ya 23 Ukuboza.

Ubusanzwe igenda ikorerwa mu ngoro z’umurage w’u Rwanda zitandukanye. Umwaka ushize n’uwawubanjirije yari yabereye mu ngoro y’umurage y’i Kanombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka