Amashuri gaturika agomba kugira utega amatwi abana- Musenyeri Rukamba

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare, avuga ko ibigo by’amashuri gaturika byose bikwiye kugira umukozi utega amatwi abana.

Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko Ibigo by'amashuri bya kiriziya gaturika bigomba kubungabunga amahoro
Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko Ibigo by’amashuri bya kiriziya gaturika bigomba kubungabunga amahoro

Yabigarutseho mu birori byo gusoza icyumweru cyahariwe kuzirikana ku burezi gaturika, cyabereye i Save tariki 14 Kamena 2018.

Yabivuze ahereye ku kuba hari abana bishora mu biyobyabwengen’ab’abakobwa bagenda batwara inda bikabicira intego y’ubuzima bari bafite.

Yagize ati “Turasaba amashuri gaturika yose ko haba umuntu wita ku gutega amatwi abana mu bibazo bafite, nk’uko twigeze kubivuga, bakabahumuriza kibyeyi bakanabafasha mu ngorane bagirira iwabo, byaba ngombwa bakumva n’ababyeyi babo.”

Agendeye ku kuba uyu mwaka muri Kiliziya gaturika ari uw’ubumwe n’ubwiyunge kandi, yasabye ko ibigo by’amashuri bya Kiliziya gaturika byabamo amatsinda y’abanyeshuri bita ku kubungabunga amahoro, afasha abana gukemura amakimbirane aho yabonetse, bityo bagatozwa umuco w’amahoro.

Abana biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bagize amanota meza kurusha abandi bahawe ibihembo imbere ya bagenzi babo
Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagize amanota meza kurusha abandi bahawe ibihembo imbere ya bagenzi babo

Abana kandi ngo bagomba gutozwa urukundo. Ni na yo mpamvu yifuje ko hatagira ikigo gisigara kitarimo itsinda (club) rya Caritas.

Ati “mugenzi wacu si umuntu tugomba gushyamirana, ahubwo ni uwo tugomba gufatanya kubaka isi nziza. Kuri buri shuri gaturika habe itsinda rya caritas kugira ngo abana bige hakiri kare gufashanya hagati yabo no kwita ku batishoboye.”

Yasabye kandi ko habaho ubufatanye bw’ibigo by’amashuri gaturika mu gushyigikira uburezi hashyirwaho ikigega cy’ubufatanye hagati y’amashuri, hagamijwe ko habaho kwihaza.

Ishuri Notre Dame de la Providence ryo ku Karubanda ryahaye inka Seminari ntoya ya Karubanda n’ishuri Butare Catholique, zikomoka ku zo ryahawe n’umukuru w’igihugu, na ryo ngo ni urugero ibindi bigo bigomba gufatiraho mu bufatanye bw’ibigo by’amashuri.

Amakipe yitwaye neza kurusha ayandi yashyikirijwe ibikombe
Amakipe yitwaye neza kurusha ayandi yashyikirijwe ibikombe

Mu rwego rwo gushishikariza abana kwiga bashyizeho umwete, abana bagiye baba aba mbere mu mashuri abanza yo muri paruwasi ya Save, umukobwa n’umuhungu, kimwe n’abiga mu mwaka wa mbere n’uwa kane mu mashuri yisumbuye bahawe ibikapu birimo amakaye na Boite mathematicale.

Kubera ko mu cyumweru cyahariwe kuzirikana ku burezi gaturika habayeho amarushanwa mu mikino, amakipe yitwaye neza kurusha ayandi na yo yahawe ibikombe.

Kuva mu mwaka w’2008, abepiskopi batangije icyumweru cy’uburezi gaturika hagamijwe kwerekana agaciro k’uburezi mu kubaka kiliziya n’igihugu. Hagenderwa ku nsanganyamatsiko ivuga ngo Kiliziya gaturika mu gutanga uburere buhamye.

Muri uyu mwaka kiliziya gaturika igendera ku ntego y’ubumwe n’ubwiyunge, kuri iyi nsanganyamatsiko hiyongereyeho ivuga ngo “ishuri ryacu niribe igicumbi cy’urukundo n’imibanire myiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibabaje nuko ibyo binyendaro bituruka ku bantu babeshyana ngo "bali mu rukundo".Abahungu benshi iyo bateye inda Abakobwa,barabahunga.Noneho Abakobwa bagahitamo kwica umwana cyangwa gukuramo inda.Ubwo se ibyo nibyo kuvuga ngo "bali mu rukundo"??
Tujye tureka kwita abantu basambana ngo bali mu rukundo,kuko bibabaza imana cyane.

Munyemana yanditse ku itariki ya: 15-06-2018  →  Musubize

Ni byiza ko Gatulika yubaka amashuli n’amavuliro.Bituma abantu biga kandi bakavurwa.
Gusa ntabwo ariwo murimo Yezu yasabye abakristu.Yabasabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" (Matayo 6:33),no gukora UMURIMO nawe yakoraga hamwe n’abigishwa be.Nukuvuga kujya mu nzira no mu ngo z’abantu tukababwiriza (Yohana 14:12).Kandi tukabikora ku buntu,tudasaba icyacumi (Matayo 10:8).Ubwami bw’imana yadusabye gushaka,ni ubutegetsi bw’imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu ku munsi w’imperuka (Daniel 2:44).Niyo mpamvu Yesu nawe,aho kubaka amashuli n’ibitaro,yirirwaga abwiriza mu nzira,mu masoko no mu ngo z’abantu.Nyamara nta Padiri cyangwa Pastor ubikora.YESU iyo ashaka,yari kubaka amashuli n’amavuliro kuli buli mudugudu.Impamvu tugomba gushaka ubwami bw’imana,nuko buzakuraho ibibazo byose isi ifite.

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 15-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka