Abize imyuga bashaka ko abantu babagirira icyizere

Abarangiza mu mashuri y’imyuga VTC, barasaba kugirirwa icyizere kuko nabo bashoboye, bagasaba abantu kureka umuco wo gutumiza ibintu mu mahanga.

Abarangiza muri VTC bemeza ko bashoboye ntacyo abanyamahanga babarusha.
Abarangiza muri VTC bemeza ko bashoboye ntacyo abanyamahanga babarusha.

Kuri uyu wa kane tariki 23 Kamena 2016, abagera kuri 85 biganjemo urubyiruko bahawe impamyabushobozi mu masomo bize arimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, gutundanya imisatsi n’ibindi muri VTC Vunga mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.

Bavuze ko badakwiye kumva ko bagomba kujya bakoresho ibikoresho biturutse mu mahanga gusa, kandi Leta ikora ibishoboka byose ngo iteze imbere ibikomoka iwabo, nk’uko umwe muri bo Tuyisenge Kiss urangije amasomo mu bwubatsi yabitangaje.

Yagize ati “Turashoboye. Abantu ntibakwiye kumva ko bagomba gutumiza, utubati, intebe n’ibindi za Dubai, kuko natwe turabikora kandi byiza cyane.”

Izi ntebe abayobozi bicayeho nzo abarangije muri VTC bikoreye.
Izi ntebe abayobozi bicayeho nzo abarangije muri VTC bikoreye.

Kimwe n’abandi, agahamya ko ubu barimo gushaka uko bakwishyirahamwe bagakora amakoperative bakagana ibigo by’imari n’abandi baterankunga bagakora imishinga igomba guhindura mu byaro batuyemo, bakanagura ibikorwa byabo bikarenga imipaka y’u Rwanda.

Umuyobozi wa VTC Vunga yo mu murenge wa Mbuye Pascal Nsanzabandi, yavuze ko abantu bari hanze bagomba kugirira urubyiruko rurangiza za VTC icyizere, kuko rushoboye aha agatanga ingero za bimwe mu bikoresho rurangiza rumaze kwikorera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bumara impungenge uru rubyiruko, ko hanze hari imirimo myinshi irutegereje, akarusaba kwiga imishinga no kwishyirahamwe rugaharanira gupiganwa amasoko atangwa mu mirenge no mu karere.

Umuyobozi w’akarere Mbabazi Francois Xavier, avuga ko mu rwego rwo kwegereza abaturage ibibakorerwa, ko ubu buri murenge usigaye uhabwa ingengo y’imari. Muri iyi ngengo y’imari harimo ibikorwa byo kubakwa amashuri, kugura intebe, kudodesha imyenda y’abanyeshuri n’ibindi.

Ati “N’abandi bagomba gupiganira ayo masoko atarimwe murangije za VTC, tuzabibafashamo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka