Abiga imyuga n’ubumenyingiro baratangira ibizamini bya Leta kuri uyu wa gatatu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko ibizamini ku banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye mu myuga n’ubumenyingiro bizakorwa ku matariki ya 20 na 21 Nzeli 2017.

WDA itangaza ko ibizamini bya Leta ku biga imyuga n'ubumenyingiro bitangira ku wa gatatu tariki ya 20 Nzeli 2017
WDA itangaza ko ibizamini bya Leta ku biga imyuga n’ubumenyingiro bitangira ku wa gatatu tariki ya 20 Nzeli 2017

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2017, abanyeshuri babarirwa mu 21935 barimo abahungu 11987 bangana na 54,65% n’abakobwa 9948 bangana na 45.35%; nibo barimo gusoza amasomo mu myuga n’ubumenyingiro.

Umubare w’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye mu myuga n’ubumenyingiro muri uyu mwaka wagabanutseho abanyeshuri 2139 ugereranije n’umwaka w’amashuri wa 2016 kuko icyo gihe abakoze ibizamini bari 24074.

Muri ibyo 24074 abegera kuri 416 bangana na 1,74% bari abakandida bigenga naho abagera ku 13361 bangana na 55,47% bari abahungu mu gihe abakobwa bari 10724 bangana na 44,53%.

Nk’uko WDA ibigaragaza, aba banyeshuri bazakora ibizamini by’ubumenyingiro bazabikorera ku bigo by’amashuri 119 mu gihe abanyeshuri bo bazaturuka mu bigo 183 by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Hazaba hari kandi inteko (Panels) 342 zitanga amanota zigizwe n’abarimu 1026.

Abanyeshuri bazakora ibizamini by’ubumenyingiro ni abiga mu mashami makumyabiri n’atanu arimo abiga ibijyanye n’amashanayarazi, ubuhinzi, ubworozi, amashyamba, gushushanya (Graphic Design), ububumbyi no gukora amashusho (Sculputure and Ceramics), ubwubatsi, ibaruramari, mudasobwa n’ubukerarugendo.

Guhera ku itariki ya 18 Nzeli 2017, WDA yatangiye imyiteguro y’ibyo bizamini aho batangiye bahura n’inzego bireba zirimo abashinzwe uburezi mu turere, abashinzwe umutekano n’ abazagenzura ahazakorerwa ibizamini.

Ku wa kabiri tariki 19 Nzeli 2017, biriwe mu mirimo yo gutegura uko abanyeshuri bazicara, kwereka abanyeshuri imyanya bazicaramo no kubabwira amategeko n’amabwiriza y’ibizamini.

Ku itariki ya 20 Nzeli 2017, biteganijwe ko ari bwo bazatangira ibizamini bikazasozwa ku wa kane tariki ya 21 Nzeli 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka