Abarimu bahuguwe uko bafasha abanyeshuri kwihangira imirimo

Umuryango Idea 4 Africa wakomeje gahunda yawo yo guha ubumenyi abanyeshuri, aho kuri iyi nshuro yahuguye abarimu uko bakwitwara mu gihe bari kwigisha urubyiruko kwihangira imirimo.

Pamela Munyana, umuyobozi wa Idea for Africa atanga ikiganiro muri aya mahugurwa
Pamela Munyana, umuyobozi wa Idea for Africa atanga ikiganiro muri aya mahugurwa

Ubinyujije muri gahunda yo guhugura abarimu, uyu muryango wizera ko hari ikizere ko bazagira amakuru ahagije bazifashisha mu kwigisha abarimu ibijyanye no kwihangira imirimo kugira ngo banabikuriremo.

Pamela Munyana umuyobozi wa Idea 4 Africa avuga ko iyi gahunda yo guhugura abarimu izabasigira amakuru ahagije kugira ngo nabo bahe ubumenyi abanyeshuri buzabafasha gukura bafite indangagaciro zo kwihangira umurimo.

Yagize ati “Iyi gahunda yo guhugura abarimu igamije gufasha abarimu bahorana n’urubyiruko kugera ku bumenyi buhagije buzabafasha guha abanyeshuri ubwenge bukenewe mu kubafasha kwinjira muri bizinesi.”

Uyu muryango usanzwe ukorana n’abarezi, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’urubyiruko muri gahunda zitandukanye.

Zimwe muri izo zirimo gahunda y’amahugurwa yitwa ‘Wheaton innovation leadership laboratory’ ihuza abanyeshuri 200 bihangiye imirimo baturuka hirya no hino mu gihugu.

Abarimu bari bitabiriye aya mahugurwa bakurikiye ibyo bigishwaga
Abarimu bari bitabiriye aya mahugurwa bakurikiye ibyo bigishwaga

Gahunda y’amahugurwa yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Werurwe 2018, yahaye abarimu ubumenyingiro bazajyana mu mashuri bigishamo.

Umwe mu bayitabiriye witwa Faithful Abaho yavuze ko abarimu banahawe umwanya wo guhanahana ubunararibonye nabyo byabongereye ubumenyi ku bwo bari basanganywe.

Ati “Iyi gahunda ni ingirakamaro kuri twe abarimu n’abanyeshuri kuko idufasha kwigira ku babikoze neza kandi ikanatinyura abanyeshuri twigiza gufata ibyemezo mu kwihangira imirimo.”

Abahuguwe ni abarimu bo mu mashuri yisumbuye asanzwe akorana bya hafi na Idea 4 Africa. Abayitabiriye bahawe kandi imfashanyigisho zizabafasha gukomeza kwigisha abanyeshuri barera.

Bakoze n'amatsinda aho basangiye ubunararibonye bafite mu kazi ko kwigisha
Bakoze n’amatsinda aho basangiye ubunararibonye bafite mu kazi ko kwigisha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka