Abarezi baranengwa uburangare mu burere baha abana

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Munyakazi Isaac yanenze bamwe mu barezi kugira uburangare ntibite ku bana barera aho usanga abana bafite imyitwarire mibi.

Abarezi banenzwe uburangare mu burezi
Abarezi banenzwe uburangare mu burezi

Iki ni kimwe mu byagarutsweho mu nama yahuje abarezi bose mu ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 20 Kamena 2017, ko hirya no hino mu gihugu hagaragara abarezi bamwe bashuka abana b’abakobwa bakabasambanya.

Minisitiri Munyakazi yabasabye gukurikirana uburere bw’abana kuko bigaragara ko ingeso mbi bishoramo ziterwa no kutaganirizwa ndetse no kutabakurikirana umunsi ku wundi.

Yatanze urugero rw’abana 2 b’abakobwa bo mu karere ka Bugesera bafatanywe n’umuyobozi w’akagari bari mu cyumba cy’icumbi (Rodge).

Uretse ubusambanyi abanyeshuri bamwe usanga banywa ibiyobyabwenge ndetse abandi banywa inzoga bagakurizamo guta amashuri.

Ati “ndabasabye barezi muri hano mukaze umurego kandi mufate ingamba zo kuganiriza abana no kubigisha ndetse munabakurikirane kuko bitabaye ibyo nta burezi butagira uburere”.

Yabasabye kandi kwigisha abana ku buzima bw’imyororekere kugirango babisobanukirwe neza babashe kwirinda inda zitateganyijwe.

Yihanangirije abarezi bafite ingeso yo gushuka abana kuyicikaho, kuko uzayifatirwamo ndetse bikagaragara ko afitanye ubucuti n’umunyeshuri azabihanirwa hagafatirwa ibyemezo bikomeye ndetse byaba ngombwa bikajya mu nkiko.

Gasana Innocent umuyobozi w’ikigo cy’amashuri mu karere ka Gatsibo avuga ko bagiye gushyiramo imbaraga mu kugira abana inama kudatezuka mu burere ahubwo bagakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza.

Nyuma yo kunengwa ko badohotse gukurikirana imyitwarire y’abana ko ubu bagiye kujya babaganiriza ku buzima bw’imyororokere buricyumweru kuko ubundi byakorwaga inshuro nkeya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi Munyakazi Isaac
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Munyakazi Isaac

Ibi kandi bizajyana no kwigisha abana biciye mu ri club uburyo bagomba kwirinda bakanarwanya ibiyobyabwenge.

Bazakangurira abana kandi kumenya kuvuga oya igihe hari ushatse kubashora mu busambanyi.

Ati “ikindi nuguhanahana amakuru ku muntu wese wagerageza gushuka abanyeshuri ndetse no ku myitwarire ya buri munyeshuri ku buryo uwasibye tumenya impamvu”.

Abayobozi b’ubuturere ndetse n’abandi bashinzwe uburezi mu nzego zose biyemeje gufatanya ku rwanya uburara bugaragara muri aba bana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

State Minister aransekeje pe.Ngo aranenga abarezi nyamara arangije ati"Umuyobozi w’akagari yararanye abana"Arabura kunenga abayobozi bavangira uburezi.None ngo Mwalimu.Ariko uretse ko nta handi twajya ubundi stress isigaye mu burezi wayikoreraho ukabona umusaruro.Uwitsamuye ati mwalimu,ukoroye ati mwalimu.Muzambarize state minister koko ni guta upanga amahugurwa y’abarimu weekend 5,samedi,nta ticket,nta mazi yo kunywa,ukumva ari ibisanzwe.Ese mwalimu we ntagengwa n’amategeko y’umurimo?Ese mujya mwibuka ko abarimu benshi bize baminuje.Bazi amayeri yose.Witiza umunsi we muri week end ukabikora umuhima na we ejo akawisubiza mu mayeri.

Marie Merci yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

Noneho leta ubwo iyo igenzuye ibona abarimu badakora koko?Yewe nta nundi mukozi ukora nka mwarimu kuko we akora yanaburaye ikibazo nuko abakoresha be batabimenya.Muzi kubongerera inshingano gusa zitagira ikiziherekeza!Imibereho ya mwarimu ni mibi mujye mumuha umutuzo

AMANI yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

Umuhinzi asarura ibyo yabibye. No mu burezi Leta izajya isarura ibyo yashoyemo, nta kundi byagenda. None se wajya gusarura aho utabibye ukumva ko hari icyo ushobora gukurayo gifatika?

Jost yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

Dukome urusyo dukome n’ingasire.Ibyo leta isaba mwarimu birashoboka ariko agahemberwa umurimo akora.Uzi guhemba D6 amafaranga umuboyi was Minister ahembwa ayakubye3!!!!Ababishinzwe nibasuzume.Mwarimu wamugurije 2,000,000 yubaka inzu asigara ahembwa 6,000.Uwo muntu urya rimwe mu minsi2 wamusaba umusaruro.Yakwita Ku banyeshuri yibereye mu magsnya na shuguri!!!

Alias kankan yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

URI UMUGABO GUSA NI UKO TUBWIRA ABATATWUMVA!

KAGABO EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

Uwo nawe abizi neza ko ari gushakira amata mu Kimana. Igihugu kijya gupfa gihera mu burezi ariko ikibazo abayobozi ntibabona ko uburezi mu Rwanda buri mu manegeka. Nawe reba kwigisha mu mpeshyi! Ese uwo iyo agenda ntabona uko imyigire imeze? Bajye birira imitsi ya rubanda bicecekere. Ibi byose bizarangizwa na H. E niyibuke mwarimu rwose naho ubundi mu gihe kiri imbere turaza kwita abana Ntarwanda!!!!

Innocent yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka