Abantu 12 mu 3750 nibo batsinze amarushanwa yo kwandika

Abantu 12, biganjemo abanyeshuri, batsinze amarushanwa yo kwandika yateguwe n’umushinga “Andika Rwanda” bahawe ibihembo birimo mudasobwa.

Imanishimwe Naome wiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza yishimiye ibikoresho yahawe
Imanishimwe Naome wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yishimiye ibikoresho yahawe

Ayo marushanwa yateguwe mu kwezi kwahariwe guteza imbere umuco wo gusoma, kwashorejwe ku wa kane tariki 29 Nzeli 2016 mu karere ka Kamonyi. Abatsinze bahembwe ibindi birimo ibikoresho by’ishuri nk’amakaye, amakaramu n’ibitabo.

Abo 12 batsinze nibo basanze bafite imyandi myiza irimo amasomo, ashobora kwifashishwa mu mashuri. Mu batsinze harimo abiga mu mashuri abanza bane.

Ayo marushanwa yo kwandika yari yitabiriwe n’abantu babarirwa mu 3750 baturuka mu Rwanda hose.

Abatinze bishimira intambwe bagejejweho n’impano y’ubuhanzi bafite, bagahamya ko bagiye kugira umuhate mu gusoma no kwandika; nkuko Imanishimwe Naome wo mu Karere ka Kamonyi, wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, abisobanura.

Agira ati “Nishimiye ibihembo nahawe, ngiye kongera ubumenyi ku buryo n’ubutaha, nzongera nkandika”

Mugenzi we witwa Tuyishime Philemon wiga ku rwunge rw’amashuru rwa Murama, mu karere ka Nyabihu, atsinze aya marushanwa ku nshuro ya kabiri. Avuga ko mu bigo by’amashuri haba ibitabo byo gusoma ariko abanyeshuri babyitabira ari bake ariko ngo agiye guharanira kubishishikariza abandi.

Aragira ati “ku bigo byinshi abanyeshuri ntibitabira guhimba kubera kutabyitaho. Nko mu kigo nigaho, nta muntu uhejwe mu isomero ariko abanyeshuri ntibabikora.”

Abatsinze uko ari 12 bahigitse abandi barenga 3000 bari bitabiriye irushanwa ryo kwandika
Abatsinze uko ari 12 bahigitse abandi barenga 3000 bari bitabiriye irushanwa ryo kwandika

Uko ari 12 batsinze bari bamaze iminsi ibiri banoza inyandiko zabo babifashijwemo n’inzu y’ubwanditsi “Mudacumura Publishing House”.

Umuyobozi wa w’Ikigo cy’u Rwanda cy’uburezi (REB), Gasana Janvier atangaza ko aya marushanwa agamije guhwitura abanyeshuri n’abarezi kwandika ibitekerezo bya bo kugira ngo byifashishwe mu myandiko yigishwa mu mashuri.

Agira ati “Niba uyu munsi dushobora gukoresha Abanyarwanda biga n’abatiga, muri rusange tukabona ibitabo byiza byanditse mu buryo bwa gihanga, ni ukuvuga ko bishoboka hari abantu bafite ubushobozi. Natwe nk’abantu bashinzwe uburezi twabikuyemo isomo.”

Matthew P. ROTH, wari uhagarariye Ambassade ya Amerika mu Rwanda yatangaje ko igihugu cyabo kizakomeza gushyigikira imishinga yo gusoma no kwandika kuko ihesha agaciro ururimi gakondo nk’umuco w’igihugu.

Ni ku nshuro ya gatatu “Andika Rwanda” ikoresheje amarushanwa. Imaze gusohora ibitabo 500 byo gusoma birimo inkuru n’imivugo y’Abanyarwanda. Ayo marushanwa aterwa inkunga na REB na USAID.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka