Abakobwa bongeye gukangurirwa kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

Abanyeshuri 161 barangije mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro Gishari Integrated Polytechnic ryo mu Karere ka Rwamagana, basabwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda barwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Abanyeshiro 161 nibo bahawe impamyabumenyi 12 bakaba ari abakobwa
Abanyeshiro 161 nibo bahawe impamyabumenyi 12 bakaba ari abakobwa

Babisabwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Rwamukwaya Olivier, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017 mu muhango wo kubaha impamyabumenyi wabereye muri iri shuri.

Ati “Mwebwe abarangije amashuri y’imyuga tubatezeho byinshi birimo guteza imbere igihugu cyacu, cyane cyane mwongera agaciro n’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda aribyo "Made in Rwanda".

Ikindi kandi mukwiye gutangira guhanga udushya mugakora imirimo yagutse kugira ngo mubashe guha akazi bagenzi banyu badafite akazi.”

Yanongeye gushishikariza abakobwa kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari benshi, kuko ngo mu banyeshuri 161 bahawe impamyabumenyi 149 ari abahungu, 12 akaba ari abakobwa.

Abayobozi bakuru ba Polisi y'igihugu n'Umuyobozi w'Intara y'Uburasirazuba bari bitabiriye uyu muhango
Abayobozi bakuru ba Polisi y’igihugu n’Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba bari bitabiriye uyu muhango

Ndengeyinka Athanase umwe mu barangije mu ishami ry’ubwubatsi atangaza ko mu byo yize, ubu abasha kubibyaza umusaruro bikamwinjiriza amafaranga.

Kuri we kuba bagiye ku isoko ry’umuriro asanga ubumenyi baherewe muri iri shuri rizabafasha kugera kuri byinshi birimo kwinjiza ayo mafaranga no kwigisha abo bazaba basanze hanze, bakabaha kubumenyi bwabo.

Nishimwe Jolie we avuga ko ibyo yize mu mwuga we w’ubukanishi, yumva bizamufasha kuko ari akazi kari ku isoko.
Yumva muri we azahita atangira kwikorera kuko abifitiye ubushobozi ashingiye ku bumenyi akuye muri iki kigo.

Mu mwaka wa 2015 abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, 55,9% byabo bakomereje Kaminuza mu mashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuzamura uwo mubare, aho iteganya ko mu mwaka wa 2017, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hazajyamo abagera kuri 60% y’abanyeshuri bavuye mu mshuri yisumbuye.

Gishari Integrated Polytechnic ni ishuri riri mu nshingano n’ubuyobozi bw’ikigo cy’amahugurwa cya Polisi y’igihugu cya Gishari.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bukaba bwari bwitabiriye uyu muhango wo guha impamyabumenyi aba banyeshuri barimo n’abapolisi bagiye gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bya polisi bijyanye n’ibyo bize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka