Umubare w’Abakobwa bagana ishuri wariyongereye kuva Jenoside yahagarikwa

Mu mwaka wa 2011, Kayitesi Immaculée wari ufite imyaka 48 y’amavuko yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri kugira ngo abashe kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Umubare w'abakobwa bagana ishuri wakomeje kwiyongera uko imyaka ishira
Umubare w’abakobwa bagana ishuri wakomeje kwiyongera uko imyaka ishira

Kuri ubu Kayitesi wahawe impamyabumenyi mu gucunga umutungo yakuye muri INILAK ishami rya Nyanza, niwe muntu rukumbi washoboye kwiga kaminuza mu muryango w’iwabo wose.

Iyo umuganirije, avuga ko ajya asubiza amaso inyuma akibuka uko byari bimeze ubwo yatangiraga kwiga kaminuza bwa mbere.

Agira ati “Nibuka neza umunsi wa mbere ninjira mu ishuri, naribwiye nti ’ubu ninjiye muri kaminuza kandi ngombwa gufata ishuri nk’akazi ka buri munsi kugeza ndangije.”

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abatutsi benshi ntibari bemerewe kwiga abandi bagakurwamo kubera ivangura.

Nyuma y'ubukangurambaga n'imbaraga za Leta, ababyeyi basigaye bafata abana kimwe mu kubashyira mu mashuri
Nyuma y’ubukangurambaga n’imbaraga za Leta, ababyeyi basigaye bafata abana kimwe mu kubashyira mu mashuri

Kayitesi nawe ni umwe mu bataragize amahirwe yo kwiga kubera uko yavutse, ariko nyuma ya Jenoside, we kimwe n’abandi benshi bari barabujijwe amahirwe bashoboye kugera ku nzozi zabo.

Ati “Nakoraga ibizami, nashakaga gutsinda ariko ntibyari ibishoboka, ariko FPR yashyizeho guverinoma y’ubumwe yampaye amahirwe yo kwiga.”

Kayitesi siwe wenyine wagezweho n’aya mahirwe kuko abana bavutse nyuma ya Jenoside basigaye biga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ku buntu, guhera mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye.

Gahunda zitandukanye zirangajwe imbere na Madame Jeannette Kagame zagiye zishyigikira uburezi bw'umukobwa
Gahunda zitandukanye zirangajwe imbere na Madame Jeannette Kagame zagiye zishyigikira uburezi bw’umukobwa

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) igaragaza ko mu 2016 abanyeshuri biyandikishije mu mashuri y’inshuke yiyongereye kugera ku 183.658 bavuye ku 111.875 muri 2011.

Iyi raporo igaragaza ko ubwitabire bwo kwiga mu mashuri abanza kuva mu 2011 kugeza muri 2015 bwiyongereyeho 4.7%. Ikindi ni uko imibare y’abakobwa nayo yakomeje kuzamuka ugereranyije n’iy’abahungu.

Rose Rwabuhihi, umuyobozi ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire avuga ko kwigisha umukobwa bigirira akamaro igihugu. Yongeraho ko n’ubushakashatsi bwagaragaje ko amafaranga abagore bakorera, bagarura agera kuri 90% mu miryango yabo.

Abakobwa ntibakitinya kuko basigaye bagana n'imyuga no kwiga ubumenyingiro
Abakobwa ntibakitinya kuko basigaye bagana n’imyuga no kwiga ubumenyingiro

Yavuze ko ubwiyongere mu kugana ishuri bwajyanye no kuzamuka kw’abiyandikishije mu mashuri y’imyuga, aho abayigaga bavuye ku 1.571 bakagera 5.980 mu 2016.

Avuga ko ikibazo gisigaye ari ugushyiraho uburyo bwo kongera ireme ry’uburezi binyuze mu kuvugurura ibitabo no guhugura abarimu.

Prof Ndabaga wigisha mu ishami ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko guverinoma y’ubumwe yakuyeho umuco wo kubona abagore n’abakobwa nk’ibikoresho bikwiye kuguma mu rugo.

Ati “Mu myaka yashize abakobwa bafatwaga nk’abakozi bo mu ngo cyangwa abashinzwe kurera abana ariko ubu FPR byose yarabihinduye kubera gahunda yashyizeho.”

Abakobwa basigaye bahagararira igihugu mu marushanwa atandukanye kandi mbere bitarabagaho
Abakobwa basigaye bahagararira igihugu mu marushanwa atandukanye kandi mbere bitarabagaho

Prof Ndabaga avuga ko mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere umugore mu Rwanda azaba yariteje imbere kandi yihagije.

Professor Ndabaga avuga ko mbere ya Jenoside mu Rwanda hari amashuri makuru atarenga arindwi, abanyeshuri bayigamo batarenze 3728 ariko ubu hamaze kugera amashuri makuru 45.

Kuri ubu abakobwa bashishikarizwa gukomeza kwiga mu mashuri makuru. Ibyo byatumye abagera kuri 98% bayiga, ugereranyije na 95% bari mu mashuri yo hasi.

Abakobwa bahize abandi bahabwa buruse zo kujya kwiga mu mashuri meza i Burayi n'Amerika
Abakobwa bahize abandi bahabwa buruse zo kujya kwiga mu mashuri meza i Burayi n’Amerika

Mu itegekonshinga ryavuguruwe mu 2003, ryavuze ko amashuri abanza agomba kuba ubuntu ku banyeshuri bose, bituma hashyirwaho inzego zishinzwe gutuma byubahirizwa.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) guhera mu 2012, yagaragazaga ko abanyeshuri biyandikishije mu mashuri yigenga baruta kure abiyandikishije mu mashuri ya leta kuko bari kuri 57.8% ugeranyije na 42.2% biyandikishije muri leta.

Iyi mibare igaragaza kandi ko abakobwa benshi bakunda kwiga ibijyanye n’amasomo y’iterambere, ibijyanye n’ubucuruzi n’amategeko.

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Ikoranabuhanga avuga ko ariko hakiri ikinyuranyo kinini hagati y’abakobwa n’abahungu mu kwiga ibijyanye na siyansi nubwo bigenda bigabanuka uko imyaka ishira.

Ati “Iyo urebye imibare ubona ko hari impinduka mu bakobwa basigaye biga siyansi kandi umubare wabo ukomeza kwiyongera.”

Guhera mu 2014, u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi byahaye abakobwa amahirwe yo kongera ubumenyi.

Kuva muri uwo mwaka abantu bakoresha ubwo buryo mu kwihugura no kwiga bageze ku 5,359, harimo abagab 3,251 n’abagore 2108.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane ko umubare w’abakobwa biga wiyongereye.

Murekezi Rugamba Aimable yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka