Abakobwa bakangurirwa kurushaho kwigirira icyizere kuko bashoboye

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, arasaba abakobwa bize imyuga n’abitegura kuyiga kwigirira icyizere kuko bashoboye.

Minisitiri wa MIGEPROF, Nyirasafari Esperance, asaba abakobwa kwigirira ikizere
Minisitiri wa MIGEPROF, Nyirasafari Esperance, asaba abakobwa kwigirira ikizere

Yabibasabiye mu muhango wo gusoza gahunda yari imaze ibyumweru bibiri, yo gukangurira abakobwa kurushaho kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(TVET) n’andi masomo yiganjemo siyansi.

Ubu bukangurambaga bwo gukangurira abakobwa gutinyuka amasomo yari amenyerewe ko yigwa n’abahungu, bwasojwe kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016.

Uyu muhango witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye, ndetse n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburinganire.

Minisitiri Nyirasafari, yemeza ko abakobwa bashoboye akabasaba gusa kwigirira icyizere, kuko ari byo bizatuma bagira icyo bageraho.

Yagize ati “Ndabasaba kwigirira icyizere cyane ko na Leta yacu yabashyiriyeho uburyo bwo kugaragaza ko mushoboye.

Ntimupfushe ubusa rero ayo mahirwe atarahozeho, ahubwo muyabyaze umusaruro, mureke gutegera amaboko abandi, kuko ari byo bibaviramo kugwa mu bishuko bituma bamwe muri mwe batwara inda zitateganyijwe”.

Yakomeje abasaba kwiga imyuga bashyizeho umwete, kuko ngo ituma babona akazi kandi ababyitabiriye bifite aho bibagejeje.

Abakobwa biga imyuga, abayirangije n'abitegura kuyiga bo hirya no hino mu gihugu bitabiriye iki gikorwa
Abakobwa biga imyuga, abayirangije n’abitegura kuyiga bo hirya no hino mu gihugu bitabiriye iki gikorwa

Mukayisenga Micheline, umugore wize akaba anakora ubukanishi bw’ibinyabiziga mu ishami ryo gutera amarangi, yemeza ko buri wese yakwiga umwuga ukamuteza imbere.

Ati “Mbere abantu ntibumvaga ko abakobwa barebwa n’imyuga. Nkanjye wawize nkaba nawukora, ndahamya ko buri mukobwa yakwihitiramo umwuga akunze akawiga ashyizeho umwete, ukaba wamugirira akamaro aho kumva ko hari ibitamureba”.

Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Frédéric The Man, yavuze ko abagore n’abakobwa bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Nta gihugu na kimwe cyatera imbere gisize inyuma abagore n’abakobwa mu gihe imibare yerekana ko ku isi barenga 50%. Ni ngombwa rero ko ibihugu byose byubahiriza ihame ry’uburinganire”.

Umwe mu bakobwa b'ikitegererezo ahabwa igihembo muri ibi birori
Umwe mu bakobwa b’ikitegererezo ahabwa igihembo muri ibi birori

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jérôme, avuga ko bafite umuhigo wo kongera abakobwa biga siyansi n’ubumenyingiro.

Agira ati “Turifuza ko muri 2020 abakobwa biga siyansi n’ubumenyingiro bazaba bikubye nibura gatatu bakaba 50% kuko bakiri bake”.

Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA
Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA

Gukangurira urubyiruko cyane cyane abakobwa kwitabira kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, byahujwe no kwibutsa abantu gukomeza gushyigikira uburinganire bw’umugabo n’umugore, muri gahunda ya ‘He for She’.

Uyu muhango wasojwe hahembwa abakobwa b’ikitegererezo, barangije kwiga imyuga ikaba ibatunze kubera akazi bakora.

Nyuma y'uyu muhango bafashe ifooy'Urwibutso
Nyuma y’uyu muhango bafashe ifooy’Urwibutso
Abakobwa bagaragaje ko bashoboye no kuvuza ingoma
Abakobwa bagaragaje ko bashoboye no kuvuza ingoma
bananyujije basusurutsa abitabiriye uyu muhango
bananyujije basusurutsa abitabiriye uyu muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka