Abakiri mu mashuri nabo barebwa no kwihangira umurimo - Kabera

Umuyobozi wa Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB), Callixte Kabera, asanga kwihangira umurimo bireba n’abakiri ku ntebe y’ishuri kugira ngo bazarangize badategereje akazi.

Munyaneza Vincent wikorera ku giti cye yagaragarije urundi rubyiruko ko byose bishoboka iyo ufite ubushake ndetse n'inzozi zo kwikorera.
Munyaneza Vincent wikorera ku giti cye yagaragarije urundi rubyiruko ko byose bishoboka iyo ufite ubushake ndetse n’inzozi zo kwikorera.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ugushyingo 2016, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwihangira umurimo kiswe “Etrepreneurship Week.”

Kabera yavuze ko ko Kuva bashyiraho ikigo kirebera abana bihangira imirmo “UTB Entrepreneurship Center” buri mwaka bari kubona byibuze ibigo 30 yandikisha ibikorwa byabyo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

Abandi berekanaga ubuhanga mu guteka, nabo bihangiye imirimo.
Abandi berekanaga ubuhanga mu guteka, nabo bihangiye imirimo.

Yavuze ko ibyo bitanga icyizere cy’uko baramutse iyo bakomeje bizatuma umubare w’abihangira imirmo yiyongera. Yananenze urubyiruko rushyira ikibazo cy’igishoro imbere mu gihe batarananononsora imishinga yabo ngo bamenye ayo izatwara.

Yagize ati “Icyambere tubigisha kugira igiteketrezo kiza gishobora kubyara umusaruro. Icya kabiri iyo ugize igitekerezo ugomba kuba ukunda uwo murimo, ukawutekereza, wasinzira ukawutekereza.

Munyanziza Vincent umuyobozi mukuru wa Company Nziza Safaris.
Munyanziza Vincent umuyobozi mukuru wa Company Nziza Safaris.

Iyo umaze kuwukunda ugishakira amafaranga, rero mu byo tubigisha arimo no gushaka amafaranga kugira ngo witeze imbere.”

Kabera yavuze iyo umuntu arenze iyo ntera ari bwo atangira gutekereza ku gishoro akaba yatangira gutekereza kuri gahunda za leta n’amabanki bifasha abafite imishinga inononsoye.

Kabera Callixte umuyobozi w'ishuri rya UTB yavuze ko igishoro ni ngombwa ariko mu byo babigisha igishoro kiza mu mwanya wa gatatu.
Kabera Callixte umuyobozi w’ishuri rya UTB yavuze ko igishoro ni ngombwa ariko mu byo babigisha igishoro kiza mu mwanya wa gatatu.

Munyanziza Vincent, umwe mu bize muri iyi kaminuza akaza kwishingira sosiyete itwara abakerarugendo “Nziza Safaris and Travels” mu 2013, yavuze ko yatangiriye ku mafaranga yizigamaga yakuraga mu mushahara w’ibihumbi 100Frw yakoreraga mu biraka.

ishinzwe gutwara abantu ku kibuga cy’indege yavuze ko yatangiye umushinga we mu mwaka wa 2013 , atangiza uyumushinga we nyine , kuko icyo gihe yakoraga muri Rwandair bityo yavuze ko kuri ubu ageze ku modoka 12 akoresha, harimo eshau yamaze kwigurira abinyujije mu nguzanyo yafataga.

Ati “Ubu ninjiza miliyoni 10Frw ku kwezi, nkaba mbasha gukoresha imodoka mu kazi kanjye zigera kuri 15 kandi natangiranye imodoka imwe.”

Munyanziza yavuze ko icya mbere ari ubushake mu bucuruzi ushaka kujyamo, ukabujyamo utarebye ku mafaranga yo gutangiza ahubwo ukabijyamo ubikunze.

Iki gikorwa cyateguwe n’iyi kaminuza UTB ifatanyije n’ikigo cya Microsoft n’umuryango AIESEC, cyari kigamije gutinyura urubyiruko kwihangira imirimo n’ibyo bita inzitizi bakazikuraho, bakiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwibeshya abana! Igishoro ni ngombwa mu mushinga wose aho uva ukagera! Ahubwo abamaze igihe kirekire bakorera, nako bakama Leta nibo bagombye gutangiza imishinga inyuranye yo guhesha abana bakirangiza amashuri akazi. Naho ibyo kwihangira imirimo byo bazabikora igihe nikigera bafite aho bahera kuko atari injiji!

Rugira yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka