Abadepite bateye utwatsi icyifuzo cy’abanyeshuri bifuza guhabwa inguzanyo yo kwiga mu mashuri yigenga

Komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi yanze ibyifuzo by’abanyeshuri biga muri Kaminuza zigenga basaba ko na bo bajya bahabwa inguzanyo ya Buruse.

Depite Nyirahirwa avuga ko ubusanzwe Leta itajya yishingira abanyeshuri muri Kaminuza
Depite Nyirahirwa avuga ko ubusanzwe Leta itajya yishingira abanyeshuri muri Kaminuza

Babivuze nyuma y’uko hari abanyeshuri biga muri za kaminuza zigenga basaba ko na bo bajya bagurizwa Buruse nka bagenzi babo biga muri kaminuza za Leta. Bavuga ko no muri kaminuza zigenga usanga hari abanyeshuri badafite amikoro yo kwirihira.

Byavugiwe mu rugendo rwo gusuzuma imyigishirize muri za Kaminuza, no kureba uko ibyigwa byagira uruhare mu gutuma urangije amasomo ajya ku isoko ry’umurimo akabasha gukora neza cyangwa kwihangira umurimo.

Usengimana Steven wiga mu ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza Gaturika ya Kabgayi ICK, avuga ko umwana watsinze neza ashobora gushimirwa ariko ntasumbanishwe na mugenzi we.

Abanyeshuri ba ICK bifuza ko bajya bahabwa Buruse kugira ngo n'abadafite ubushobozi babashe kwiga kaminuza
Abanyeshuri ba ICK bifuza ko bajya bahabwa Buruse kugira ngo n’abadafite ubushobozi babashe kwiga kaminuza

Avuga ko ngo guha bamwe amahirwe yo kubona inguzanyo ya Buruse abandi ntibayihabwe bigira ingaruka ku mwana w’umunyarwanda uri kwiga muri kaminuza.

Agira ati “Numva natwe mwaduha amahirwe iyo nguzanyo tukayibona kuko n’ubundi n’uriya wayihawe azayishyura abonye akazi kandi nanjye nshobora kuyihabwa nabona akazi nkayishyura.”

Nyirahirwa Veneranda, umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Uburezi, ikoranabuhanga n’Umuco mu Nteko ishinga amategeko, avuga ko ubundi leta itajya yishingira abanyeshuri biga muri Kaminuza kandi ko nta n’ahandi bikorwa ku isi.

Abarimu n'abanyeshuri ba ICK mu kiganiro n'abadepite uko iyi Kaminuza ihagaze
Abarimu n’abanyeshuri ba ICK mu kiganiro n’abadepite uko iyi Kaminuza ihagaze

Cyakora ngo kubera ko hari abana b’Abanyarwanda batsinda neza ariko badafite ubushobozi bwo kwirihira kaminuza kandi Leta ikeneye abahanga, yashyizeho uburyo bwo kubafasha bahabwa iyo nguzanyo.

Mubyo Leta igenderaho iha abanyeshuri batishoboye Buruse ngo harimo amanota umunyeshuri aba yabonye, bagashingira ku masomo Leta yifuza ko abanyeshuri bakwiga, ubundi bakareba n’icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri arimo.

Depite Nyirahirwa avuga ko abafite ubushobozi bwo kwirihirira badakwiye kumva ko bavangurwa n’abandi, kuko usibye kuba bataranagize amanota asabwa, n’ubundi inguzanyo ari nk’umutwaro ku wayihawe kuruta ko ubishoboye yakwirihirira.

Asobanura ko iyo bibaye ngombwa ko Leta ikenera abahanga mu ishami runaka ishobora kumurihira akajya kwiga muri kaminuza yigenga kandi ko no mu Rwanda bikorwa. Iyo ni nayo mpamvu abanyeshuri baba bagomba gushishoza igihe cyo guhitamo amashami bakurikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwadufashije c mukiga no kubaforomo bari kugaraguzwa agati ni cyitwa NCNM kandi buryo leta itazi, nubwo ruswa bivugwa ko yacitse ibyo iyi commission ikorera abaforomo birenze kwitwa ruswa.

Isaie yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka