Ababyeyi barakangurirwa kugira umuco wo kugurira ibitabo abana

Umuryango wita ku bana “Save the Children” ukangurira ababyeyi kugira umuco wo kugurira ibitabo abana, kugira ngo bakure bakunda gusoma.

Wabibakanguriye mu muhango wo gutangiza gahunda yo gushishikariza abana gusoma yiswe “Chocolate Book Campaign”, wabaye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2016.

Abitabiriye uyu muhango basobanurirwa ibyiza byo gukundisha abana gusoma n'amoko y'ibitabo byabo ahari
Abitabiriye uyu muhango basobanurirwa ibyiza byo gukundisha abana gusoma n’amoko y’ibitabo byabo ahari

Catherine Uwimana, umukozi ushinzwe iby’ibitabo mu mushinga Mureke Dusome ukorana na Save the Children, avuga ko iyi gahunda yatekerejweho nyuma yo kubona ko hari ababyeyi badakunda kugurira ibitabo abana.

Yagize ati “Twabonye kenshi ko iyo ababyeyi bajyanye n’abana ahagurirwa ibintu binyuranye, umwana akabasaba ko bamugurira agatabo ko gusoma, bamushwishuriza bavuga ko ibitabo bihenda ariko bakamugurira chocola n’ibindi bikubye kabiri igiciro cy’igitabo yabasabaga”.

Yongeraho ko kugurira umwana igitabo ari ukumwongerera ubumenyi bigatuma aba n’umuhanga mu ishuri.

Gasake Augustin, umubyeyi akaba n’umwanditsi w’ibitabo by’abana na we wari witabiriye iki gikorwa, avuga ko Leta yakagombye guteganya uko ibitabo byagera ku bana bose.

Ati “Leta yateganya ingengo y’imari yo gufasha abaturage kugura ibitabo bakazajya babyishyura buhorobuhoro ariko bikagera ku bana bose mu ngo iwabo.

Abantu bahabwa ifumbire ibafasha kongera umusaruro, bagahabwa inka, kuki ibitabo byo bitashyirirwaho gahunda yabyo”.

Gasake Augustin asaba ko Leta yateganya uburyo ibitabo byagera ku bana bose
Gasake Augustin asaba ko Leta yateganya uburyo ibitabo byagera ku bana bose

Umwe mu bana bari baje muri uyu muhango, Umutoni Divine, avuga ko gusoma bituma amenya inkuru zimushimisha.

Ati “Gusoma bituma tumenya byinshi birimo ibintu bituma twishima, nk’umugani wa Mpyisi na Bakame cyangwa uwa Bakame n’akanyamasyo”.

Muziganyi Espérance, umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe uburezi bw’abakuze, avuga ko ari byiza gukangurira abantu gusoma haherewe ku bana.

Ati “Kuva mu bisekuru byacu umuco w’Abanyarwanda wari uwo kuvuga ariko ubu abantu barajijutse ari yo mpamvu bamaze kugira n’umuco wo gusoma no kwandika.

Kubikangurira abana rero ni byiza kuko bizatuma mu gihe kiri imbere uyu muco uzakwira mu Banyarwanda bose”.

Muziganyi yongeraho ko muri iki gihe isi ngo yihuta cyane, hakoreshwa ikoranabuhanga mu bintu byinshi, kuba umuntu atazi gusoma ngo asigara inyuma muri byose.

Muziganyi Esperance avuga ko ari byiza gukangurira abantu gusoma haherewe ku bana
Muziganyi Esperance avuga ko ari byiza gukangurira abantu gusoma haherewe ku bana
Abana bagatragaje ubushake n'urukundo rwo gusoma
Abana bagatragaje ubushake n’urukundo rwo gusoma
Muri uyu muhango abantu bamurikiwe ibitabo by'abana babakangurira kubibagurira
Muri uyu muhango abantu bamurikiwe ibitabo by’abana babakangurira kubibagurira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bantu bakorera he?

jUMAPIRI yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka