80% by’abarangiza muri IPRC South bahita babona akazi

Abize imyuga bakomeze kugagaragaza agaciro ku isoko ry’umurimo, aho abayirangiza mu ishuri rya IPRC South bagera kuri 80% bahita babona akazi.

Bamwe mu banyeshuri biga muri IRPC South bimenyereza gukoresha imashini zitandukanye
Bamwe mu banyeshuri biga muri IRPC South bimenyereza gukoresha imashini zitandukanye

Imibare itangwa na Guverinoma igaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda ruri hejuru ya 50% by’abaturage bose. Ibi bitera impungenge leta kuko abarangiza amashuri ari benshi kandi bose batahita babona akazi.

Kwigisha imyuga ni imwe muri gahunda Leta yashizeho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyo kubura akazi ku rubyiruko. Ariko bikiyongeraho ko urubyiruko rwize imyuga rufasha mu kongera serivisi ubundi zakorwaga n’abanyamahanga bavuye hanze y’igihugu.

IPRC-South ni ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro, rimwe mu mashuri atanu Leta yashyizeho mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, kugira ngo atange ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Major Dr Barnabe Twabagira uyobora IPRC South
Major Dr Barnabe Twabagira uyobora IPRC South

Mu isuzuma ryakozwe muri Werurwe 2017 harebwa uko abanyeshuri baharangiza babona akazi, ryagaragaje ko 80% bahita babona akazi. Bamwe boherezwa mu bigo n’inganda naho abandi bakikorera.

Major Dr Twabagira Barnabe uyobora IPRC South, avuga ko mu myaka itanu ishuri rimaze rikora, harangije abanyeshuri 1068 mu byiciro bibiri. Yemeza ko uyu mubare ukiri muke ugereranije n’abakenewe ku isoko ry’umurimo.

Agira ati “Nabita nk’igitonyanga mu nyanja. Nimugoroba twavuganaga n’ibigo n’inganda zitadukanye bansaba abanyeshuri barangije kwiga hano. Nabashije kubona bakeya abandi bambwira ko bifitiye akazi.”

Yongeyeho ko mu nganda zikunze kubasaba abakozi ari izikora ubwubatsi mu Rwanda, izikora ibya mekanike. Ikigo cya Rwanda Energ Group (REG) gikora iby’amashanyarazi na cyo kiri mu gikoresha abanyeshuri barangije imyuga benshi.

Shema umwe mu barangije muri IPRC South agahita abona n'akazi
Shema umwe mu barangije muri IPRC South agahita abona n’akazi

Major Dr Twabagira avuga ko REG yo itarindira ko barangiza kuko ibaha akazi bakiga.

Ntawugaserura Damascene ahagarariye abakozi ba REG ku rugomero rwa Rukarara i Nyamagabe, ashima imikorere y’abakozi akoresha bavuye muri IPRC South. Ati “Nta kibazo afite ibyo tumusabye nibyo adukorera.”

Shema Jean Fiston umwe mu bize ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT) muri iri shuri yahise ahabona akazi,aho akora mu bijyanye no kwita kuri mudasobwa zifite ibibazo akanafasha abanyeshuri bahiga ibijyanye n’imyigire-ngiro ya mudasobwa.

Ahereye ku mubare w’abo bahataniye akazi yatsindiye muri IPRC South, avuga ko ireme ry’uburezi ry’iryo shuri riri hejuru. Ni naho ahera ashishikariza abandi biganjemo urubyiruko kuza kuryigamo.

Ati “Hari amezi atandatu batanga y’igeragezwa kugira ngo ubashe kuba umukozi, hari amanota baha umukozi, urumva rero kuba barampaye anyemerera kuba umukozi nakoze neza.”

Imibare y’ababona akazi barize imyuga, cyane cyane ku barangije muri za IPRC, iramutse ikomeje kuzamuka byafasha mu kurwanya ikibazo cy’ubushomeri kiri mu rubyiruko rurangiza amashuri asanzwe nka za kaminuza kiri ku 18% by’abarangiza ntibahite babona akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

uyu muyobozi ni umunyabinyoma ntakabeshye, icyo azi ni ugukora amanyanga muri recruitment yabakozi aho aha akazi abakinnyi aricyo agendeyeho bagera mukazi kakabananira,

ikindi ni ukwirirwa ahanganye n’abakozi , abatoteza ngaho niwe abakozi bahoza muri za ministere bamurega kubarenganya,

uyu niwe Muyobozi wumuswa cyane mubandi cyane ko atize Engineering nyamara abandi ba principal aribyo bize ndetse arinayo requirements gute wayobora polytechnic warize sociology

uyu mugabo ntahazaza he ntahantu yageza ikigo kabisa

cyusa yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

byaba ari byiza .

muhire p yanditse ku itariki ya: 1-07-2018  →  Musubize

Iyo ni publicite arko ishingiye kubinyoma gusa gusa!birababaje cyane aho batubeshyera ko dufite akazi kandi mubanyeshuri twiganye bose bicaye iwabo barabuze akazi babura nicyo basabisha akazi ndavuga diplome zatinze gusohoka! Ndavuga cyane cyane abaharangije mwishami ryikorana buhanga(ICT) hafi ya bose ntakazi bafite yewe twakoze nizindi traing za oracle batubeshyako bazadushakira amacompany twimenyerezamo ibyijyanye nibyo twize ngo baduhe akzi amaso yaheze mukirere.so, bareke kubeshya abanyarwanda rero ahubwo abahize 80% bose nabashomeri bahuje ibibazo nabandi bose

Jacque yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Muzabeshye abatagira ambassade mu rda. Ahubwo iprc south bazayifunge kuko iteye agahinda

Pazoo yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

yebbbbbbbba we mbega ikinyoma gikomeye benshi benda gusara kubera ubushomeri none ngo ibigo na ma company ngo bigusaba abakozi

nakabonetse mukigo ntimureka abantu bagaragaza ubuhanga
muhitamo kugaha abakinnyi ba basketball niba mwigisha ireme rya ryimikino simbizi gusa

mugire muduhe izo diplome kuko ibyanyu ni ibinyoma gusaaaaaa

"muza shishikarize abanyarwanda ibyerekeranye nimikino kuko nibo mushobora gushakira akazi"

kamanzi yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

Ibi si Ukuri kuko abenshi batagafite kuko n’impamwabumenyi zacu tutari twazibona ngo tubashe kuzikoresha. Ahubwo baziduhe.urugero,nka group yacu yishuri ryari irya civil engineering ntabagafite tuba turi online namakuru Yose tuyahana ariko ntagifatika cyerekeye akazi cyari cyavugwa. So barimo kurushaho kutubabaza.

Eroi yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Wenda mwashaka ubundi buryo mukundisha ishuri ryanyu Abanyarwanda arko mutatubeshyeye ngo dufite akazi, jye niho narangije kandi nzi nabajyenzi bajye benshi badafite akazi ibyo sibyo rwose ntimukabeshye

alias yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka