41 bize kwigisha incuke bagiye guhindura imyumvire y’ababyeyi

Ishuri ryigenga “Primier ECD Teachers College” ryashyize ku isoko ry’umurimo bwa mbere abanyeshuri 41 bize umwuga wo kwigisha mu mashuri y’incuke.

Abarimu 41 bahawe impamyabumenyi
Abarimu 41 bahawe impamyabumenyi

Baziherewe mu muhango wabaye kuri uyu wa 16 Kamena 2016, ukaba witabiriwe na Madame Jeanne Kagame, abayobozi batandukanye, ababyeyi n’inshuti z’abarangije kwiga.

Mu barangije uko ari 41, harimo 21 bahawe impamyabumenyi (Diploma) nyuma yo kwiga imyaka ibiri, na 20 bahawe impamyabushobozi (Certificate) bize umwaka umwe.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo, Nyirantagorama Françoise, yavuze ko kwita kuri iki cyiciro cy’abana ari iby’ingenzi kuko bisaba kubitaho by’umwihariko.

Yagize ati “Icyiciro cy’abana b’incuke ni cyo kigoranye kurusha ibindi kuko abo mu yabanza n’abo mu yisumbuye mujya inama iyo ubigisha, abo mu y’incuke ariko si ko bimeze kuko ari ukubayobora muri byose. Ni ngombwa rero ko haboneka abarimu b’abahanga kandi babyigiye”.

Primier ECD Teachers College yatanze impamyabumenyi ku barimu 41
Primier ECD Teachers College yatanze impamyabumenyi ku barimu 41

Umwe mubarangije, Abimana Elie, avuga ko bagiye guhindura imyumvire y’ababyeyi badakunda kohereza incuke ku ishuri.

Ati “Kuba turangije hano, tugiye kujyana impinduka mu baturage batajyaga baha agaciro amashuri y’incuke. Bizatuma aba bana bitabwaho bityo n’ireme ry’uburezi rizamuke”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yashimiye iki kigo kuko aba barimu bari bakenewe.

Yavuze ko ibi bije gusubiza ikibazo gikomeye cy’abarimu bigisha muri iki cyiciro bakiri bake, ndetse ko biri mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda yihaye yo kuzamura ireme ry’uburezi bihereye ku ncuke.

Madame Jeannette Kagame, yasabye abarangije gukomeza kwihugura bityo bakaboneraho guhanga imirimo ijyanye n’ibyo bize.

Ati “Ni byiza ko hari icyiciro murangije ubu ariko kwiga ntibirangira, igihugu cyacu gikeneye abantu bakora imirimo b’abanyamwuga mu nzego zitandukanye.

Madame Jeannette Kagame, yasabye abarangije amasomo kwita ku bana bato uko bikwiye
Madame Jeannette Kagame, yasabye abarangije amasomo kwita ku bana bato uko bikwiye

Ubumenyi mwahawe bugiye kubafasha gutanga umusanzu mu kurerera u Rwanda.Ni n’amahirwe mugize yo guhanga imirimo mugatanga akazi ku rubyiruko n’abandi babyifuza”.

Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko ibigo bitanga ubumenyi ku barezi byiyongera kuko n’umubare w’amashuri y’incuke wazamutse.

Ibi abivuga ahereye ku mibare itangwa na Minisiteri y’Uburezi, aho mu mwaka wa 2012 amashuri y’incuke yari 1870, ariko muri 2016 akaba yari 2757.

Madamu Jeannette Kagame asinya mu gitabo cy'abashyitsi
Madamu Jeannette Kagame asinya mu gitabo cy’abashyitsi
Madame Jeannette Kagame yitabiriye umuhango
Madame Jeannette Kagame yitabiriye umuhango
Bize ibijyanye no kwigisha mu mashuri y'incuke
Bize ibijyanye no kwigisha mu mashuri y’incuke
Abarimu bamuritse ibyo bifashisha bigisha
Abarimu bamuritse ibyo bifashisha bigisha
Minisitiri Issac Munyakazi yavuze ko ubumenyi bahawe buzongera ireme ry'uburezi ku bana
Minisitiri Issac Munyakazi yavuze ko ubumenyi bahawe buzongera ireme ry’uburezi ku bana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka